• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Justin Bitakwira wabaye minisitiri w’iterambere ry’icyaro muri RDC, yatukanye mu ruhame imbere ya perezida Félix Tshilombo.

minebwenews by minebwenews
May 19, 2024
in Regional Politics
0
Justin Bitakwira wabaye minisitiri  w’iterambere ry’icyaro muri RDC, yatukanye mu ruhame imbere ya perezida Félix Tshilombo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Justin Bitakwira wabaye minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri Repubulika ya demokorasi ya Congo, yatukanye mu ruhame imbere ya perezida Félix Tshilombo.

Hari mu Nama idasanzwe y’abanyamuryango b’ihuriro union sacrée rigizwe n’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwa Tshilombo, yateranye tariki ya 17/05/2024.

Muri iyi Nama Justin Bitakwira yavuze ko aho kugira ngo Christophe Mbosso agaruke ku buyobozi bw’umutwe wa w’abadepite, byarutwa n’uko icyorezo cya COVID-19 cyagaruka.

Iri gereranya Bitakwira umenyereweho amagambo y’ivangura rishingiye ku moko, ya bivuze mu gihe hari habaye umwuka mubi, ubwo bari bamaze gutanga ingingo ziganirwaho . Uyu mwuka mubi ukaba wari watewe ahanini no kutemeranya kubakwiye kujya muri Guverinoma n’abayobora imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Mbosso uherutse gutorerwa kuyobora akanama k’inararibonye yari mu bashakaga kuyobora umutwe w’abadepite, ariko Vital Kamerhe wo mu ishyaka UNC akaba na minisitiri ushinzwe ubukungu niwe washyigikiwe n’abanyamuryango benshi.

Umukuru w’igihugu Tshisekedi yamenyesheje abanyamuryango b’iri huriro, ko uyu mwiryane nukomeza, ashobora no kuzafata icyemezo cyo gusesa inteko ishinga amategeko.

Justin Bitakwira nawe yaje gufata ijambo, agaragaza ko bikwiye ko Mbosso atongera kuyobora umutwe w’abadepite, kuko ingaruka mbi ubuyobozi bwe bwagira zaba ziremereye kurusha izo icyorezo cya COVID-19 cyateza kibaye cyongeye kugaragara muri RDC.

Yagize ati: “Abantu bacu biteguye kugaruka kwa COVID-19, mu mwanya wo kugaruka kwa bwana Mbosso mu buyobozi bw’inteko inshinga amategeko.”

Amatora y’abadepite yabaye mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize, bitangazwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka . Muri Guverinoma, Tshisekedi yagize Judith Suminwa kuba minisitiri w’intebe tariki ya 01/04/2024. Ntabwo igihe izi nzego zizuzurizwa cyari cyamenyekana.

             MCN.
Tags: COVID -19Imbere ya perezida Félix TshisekediInteko ishinga amategekoJustin BitakwiraMbossoYatukanye mu ruhame

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?