Kabanju: Kajugujugu y’Igisirikare Yagejejeyo Ibikoresho bya Gisirikare, Harimo na Drone
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye, aturuka mu masoko yo mu gace ka Kabanju, agaragaza ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/11/2026, kajugujugu y’igisirikare yahagurutse i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, ikagera muri ako gace, itwaye ibikoresho bya gisirikare bivugwa ko birimo na drone.
Kabanju ni agace gaherereye i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni agace karimo ibirindiro bikomeye by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanya n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bakomoka mu bihugu by’i Burayi no muri Aziya, nk’uko amakuru atangwa n’amasoko ya MCN abivuga.
Muri ako gace kandi habarizwa Abashinwa bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.
Amakuru MCN yamenye avuga ko iyo kajugujugu yageze mu Kabanju mu masaha y’umugoroba, izanye ibikoresho bya gisirikare. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu bikoresho yari izanye harimo drone, mu gihe izindi drone zo mu bwoko bwa Kamikaze zari zisanzwe muri ako gace zivugwa ko zari zamaze gushyira.
Umwe mu batanze ubuhamya kuri iki gikorwa yagize ati: “Kajugujugu yituye mu Kabanju. Yazanye ibikoresho bya drone, ibindi byari byashyize.”
Ibi bibaye nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/11/2026, drone nini y’ingabo za FARDC yazengurutse ikirere cya Minembwe, mu cyerekezo cya Biziba na Rugezi.
Izi drone zimaze igihe zivugwaho kugira uruhare mu bikorwa byateje impfu z’abaturage, gusenya amazu no kwangiza imitungo itandukanye y’abasivili mu bice byagiye byibasirwa n’ibitero byazo.
Nubwo drone ya FARDC yazengurutse ikirere cya Minembwe kuri uyu wa Kane, amakuru MCN yamenye avuga ko itigeze irasa ibisasu, bitandukanye nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.
Minembwe Capital News (MCN)
