Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kabila arakomeje ibikorwa i Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 29, 2025
in Regional Politics
0
Kabila arakomeje ibikorwa i Goma.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila arakomeje ibikorwa i Goma.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo aka kanya ari mu kiganiro n’abanyamadini n’amatorero mu mujyi wa Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Iki giganiro cyatangiye mu mwanya muto ushize wo kuri uyu wa kane tariki ya 29/05/2025, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bayoboye amadini n’amatorero.

Ni ikiganiro amakuru agaragaza ko kiri kubera mu gace kitwa Kinyogote, gaherereye mu mujyirwagati wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga nuko iki kiganiro kiri kwibanda cyane ku ntambara imaze igihe ibera mu Burasizuba bw’iki gihugu, hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23, n’uruhare aya madini n’amatorero bigomba kuyigiramo kugira ngo bigaragaze umusanzu wabyo.

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo ni bwo Joseph Kabila yasesekaye i Goma nyuma y’aho yari amaze iminsi avugwa ko yawugezemo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane. Ibyo we yise ko ari ibihuha bya leta y’i Kinshasa.

Kuza kwe byemejwe n’ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, aho umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka akoresheje urubuga rwa x yanditse ati: “Twishimiye kuza kwa Joseph Kabila, kandi yahisemo neza.”

Icyakurikiyeho hatangajwe ingengabihe yibyo ari buhite akora birimo kwakira abayobozi batandukanye bo muri AFC/M23 bagakorana ibiganiro no kubonana n’amashirahamwe atandukanye yigenga, amadini na za sosiyete sivili.

Ku wa kabiri nyuma y’umunsi umwe gusa yakiriwe i Goma, yasuye ikigo cya gisirikare kiri i Rumangabo, aganira n’abasirikare bahoze ari aba Leta bacyigishirizwamo ingengabitekerezo ya M23.

Kuri ubu ari kuganira n’abahagarariye amadini n’amatorero, ubutaha aganire n’izindi nzego nk’uko byagaragajwe ku rutonde rwibyo agiye gukora mu maguru mashya.

Tags: AbanyamadiniGomaikiganiroKabila
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?