Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 30, 2025
in Regional Politics
0
Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.

You might also like

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba aherutse gutahuka avuye mu buhungiro, yatangaje ko yahuye n’abayobozi b’imiryango gakondo, aho bamusabye kugaragariza Abanye-Congo ubunararibonye bwe, nawe ababwira ko afite ubushake bwo gusubiza iki gihugu ku murongo vuba bidatinze.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/05/2025, Kabila yabonanye n’abayobozi gakondo nyuma y’aho ku wa kane yari yahuye kandi n’abayobozi ba madini n’amatorero.

Joseph Kabila akomeje guhura n’amatsinda y’ingeri zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kumva ibitekerezo byayo, kugira ngo barebere hamwe uko iki gihugu yahoze ayoboye kiri mu bibazo bikomeye by’intambara ahanini mu Burasizuba bwacyo bishakirwe umuti urambye.

Ubutumwa uyu wayoboye RDC imyaka 18, yanyujije kuri x, yagize ati: “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu y’Amajyaruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’ituze ndetse n’iterambere.”

Kabila ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye kuri uwo mwanya, intege nke n’ibura ubushobozi.

Yagaragarije aba bayobozi bo mu miryango gakondo ko ibyo bifuza bigiye kubonerwa umuti, birimo itahuka ry’Abanyekongo bakuwe mu byabo, kongera imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurandura ruswa n’ubutegetsi bw’igitugu, ndetse n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza umutekano muke.

Muri iki cyumweru kandi yahuye n’abanyapolitiki batandukanye, barimo umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, Corneille Nangaa.

Biteganyijwe ko Kabila azakomeza kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye, arimo imiryango itari iya Leta, ndetse n’urubyiruko, kugira ngo abone aho ahera atanga umusanzu muri iki gihugu.

Tags: AbayoboziGakondoGomaKabila
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Abanyeshuri bo mu Bibogobogo hagaragajwe ikibahangayikishije kuruta ibindi.

Students from Bibogobogo have expressed a concern that stands out from others.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?