Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kabila yahaye igisubizo uwamusabye kuva i Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 3, 2025
in Conflict & Security
0
Kabila yahaye igisubizo uwamusabye kuva i Goma.
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila yahaye igisubizo uwamusabye kuva i Goma.

You might also like

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majywi y’abashaka kwica Tshisekedi.

Joseph Kabila Kabange uheruka kugera i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo yasubije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma , amusubiza ko iki gice ko ari kimwe mu bigize Repubulika ya demokarasi ya Congo, bityo ko afite uburenganzira bwose bwuzuye bwo ku kijyamo.

Ku wa mbere ejo hashize tariki ya 02/06/2025, Martin Fayulu, ubwo yarimo ageza ijambo ku Banye-Congo, yibasiriye Joseph Kabila avuga ko akwiye kuva i Goma, ndetse agaragaza ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ajya mu gice cyabohojwe n’abasenya igihugu.

Mu butumwa bumusubiza Kabila yamugeneye, yagize ati: “Goma ni muri RDC. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwino. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”

Joseph Kabila Kabange yageze i Goma mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, ni nyuma y’aho yari amaze umwaka n’igice ari mu buhungiro.

Mbere yuko yerekeza mu gihugu cye ahunguka, yabanje kugenera ubutumwa ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari buheruka ku mushinja kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Muri ubwo butumwa ababwira ko atari yo, ariko ko agiye kujyayo.
Icyo gihe ndetse kandi yanashinje ubu butegetsi bw’i Kinshasa kugendera mu makuru y’ibihuha no kuyobora igihugu nabi, ngo kuko bari kukiroha mu manga mbi.

Hagataho, Kabila akomeje gukora ibiganiro i Goma, bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro abikorana n’amatsinda atandukanye, harimo ko yabonanye n’abayobozi gakondo, abamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.

N’ubu arakomeje, aho biteganyijwe ko ku wa gatanu muri iki cyumweru azabonana n’abayobozi b’amashuri y’isumbuye na kaminuza b’i Goma n’i Bukavu.

Tags: KabilaKuva i GomaMartin Fayulu
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge. Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y'aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y'amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare...

Read moreDetails

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majywi y’abashaka kwica Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majwi y'abashaka kwica Tshisekedi. Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuzwe mu bantu bashakaga...

Read moreDetails

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo, zikizwa n’amaguru.

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo. Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo,...

Read moreDetails

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro bya perezida Tshisekedi ararira ayo kwarika.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro bya perezida Tshisekedi ararira ayo kwarika.

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro bya perezida Tshisekedi ararira ayo kwarika. Umusirikare ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro bya perezida Felix Tshisekedi muri Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Rwasa uducana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, yatangije intambara y’amagambo.

Rwasa uducana uwaka n'ubutegetsi bwa Ndayishimiye, yatangije intambara y'amagambo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?