Kabila yahaye igisubizo uwamusabye kuva i Goma.
Joseph Kabila Kabange uheruka kugera i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo yasubije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma , amusubiza ko iki gice ko ari kimwe mu bigize Repubulika ya demokarasi ya Congo, bityo ko afite uburenganzira bwose bwuzuye bwo ku kijyamo.
Ku wa mbere ejo hashize tariki ya 02/06/2025, Martin Fayulu, ubwo yarimo ageza ijambo ku Banye-Congo, yibasiriye Joseph Kabila avuga ko akwiye kuva i Goma, ndetse agaragaza ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ajya mu gice cyabohojwe n’abasenya igihugu.
Mu butumwa bumusubiza Kabila yamugeneye, yagize ati: “Goma ni muri RDC. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwino. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”
Joseph Kabila Kabange yageze i Goma mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, ni nyuma y’aho yari amaze umwaka n’igice ari mu buhungiro.
Mbere yuko yerekeza mu gihugu cye ahunguka, yabanje kugenera ubutumwa ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari buheruka ku mushinja kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Muri ubwo butumwa ababwira ko atari yo, ariko ko agiye kujyayo.
Icyo gihe ndetse kandi yanashinje ubu butegetsi bw’i Kinshasa kugendera mu makuru y’ibihuha no kuyobora igihugu nabi, ngo kuko bari kukiroha mu manga mbi.
Hagataho, Kabila akomeje gukora ibiganiro i Goma, bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro abikorana n’amatsinda atandukanye, harimo ko yabonanye n’abayobozi gakondo, abamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.
N’ubu arakomeje, aho biteganyijwe ko ku wa gatanu muri iki cyumweru azabonana n’abayobozi b’amashuri y’isumbuye na kaminuza b’i Goma n’i Bukavu.