• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Rwasa uducana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, yatangije intambara y’amagambo.

minebwenews by minebwenews
June 3, 2025
in Conflict & Security
0
Rwasa uducana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, yatangije intambara y’amagambo.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rwasa uducana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, yatangije intambara y’amagambo.

Umurundi w’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu cy’u Burundi, Agatho Rwasa, yatangaje ko amatora ategerejwe muri iki gihugu ko atari amatora hubwo ko ari inkinamico iri gukinwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Burundi, aho yasabye ko haba inama yo ku rwego rw’igihugu, kugira ngo yamagane ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye butegekesheje iki gihugu igitugu.

Agatho Rwasa yasobanuye ko amatora y’abadepite n’abayobozi ba za komine agiye kuba, yazamuye umwuka mubi muri politiki y’u Burundi, kubera ibibazo biyisanzwemo, birimo kudaha agaciro bamwe, gukandamiza, ndetse no kuba nta rubuga rwa demokarasi ruhari.

Yakomeje avuga ko amatora agiye kuba muri iki gihugu asa nk’inkinamico yateguwe na CNDD-FDD, ati: “Aya si amatora, ni nk’inkinamico.”

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko ibikorwa byabanjirije aya matora, ko nabyo byagaragayemo ikinamico, kuko yahise agira ati: “Kwiyamamaza kwabo nabyo n’inkimyidagaduro ya CNDD-FDD. Nta biganiro mpaka, nta guhangana. Byose bisa nk’ibyamaze gukorwa.”

Ubundi kandi yashinje iri shyaka rya CNDD-FDD gukoresha umurongo waryo inzego zishinzwe ibikorwa by’amatora kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri komisiyo yigenga ishinzwe amatora, asobanura ko ibi bidashobora gutuma amatora abaho mu buryo bunyuze mu mucyo.

Yanashimangiye ibi avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi bikorwa, byakozwe mu mwuka w’ubwoba udasanzwe, ngo aho abantu baterwaga ubwoba n’imbonerakure zisanzwe ari urubyiruko rw’ishyaka rya Evariste Ndayishimiye.

Yasoje avuga ko yamaganye ibiri mu gukorwa n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi buriho, bakambura amakarita y’itora bamwe mu baturage, ndetse kandi ngo bakabatera ubwoba mu ntara zitandukanye cyane cyane mu byaro.

Tags: AmagamboBurundiIntambara

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?