Kagame yagarutse kubihe bishaririye Abanyarwanda banyuzemo n’ibyo barigucyamo ubu.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibihe bishaririye banyuzemo, azi neza ko bidatandukanye n’ibihe by’ubogome bari kunyuramo muri iki gihe.
Ni ijambo yavugiye mu muhango wo kw’ibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo perezida Kagame yatangizaga iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibyabaye mu myaka 30 ishize bitazasubira, ngo kuko harabiteguye guhaguruka bagahangana na bake bifuza ko u Rwanda ruzima.
Yagize ati: “Ibyabaye hano mu myaka 30 ishize ntabwo bizongera. Ntibizongera kuko ababiteye inkunga, ntabwo bazongera kubigerageza. Ntabwo bizongera kuko hari abantu biteguye guhangana.”
Yavuze kandi ko ibihe bishaririye banyuzemo azi neza ko bidatandukanye n’ibihe by’ubogome bihari ubu ndetse amahitamo bafite ari uguhaguruka bagahangana.
Ati: “Hari umuntu w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ariko wowe nk’umuntu ubaho ute, ugahuza ibihe bibi by’ahahise n’ubugome bw’ubu? Ariko uko nabyumvaga ntabwo ari njye yabazaga, yabazaga u Rwanda. U Rwanda mubaho mute n’ahahise hijimye hamwe n’ubu huzuye ubugome?”
Kagame yavuze ko yamusubije amubwira ko kuva mu ntangiriro, bari mu binyoma by’uko ibyo byombi bivukana kandi ko bagomba kubana na byo gutyo. Avuga ko bakwiye kubana n’ubugome bw’ubu ngo kuko bifitanye isano ikomeye n’ahashize hijimye kandi bidatandukanywa.
Yakomeje avuga ko bafite amahitamo bakora, ariko bishobora kubangiza.
Ati: “Kuri twe dufite amahitamo twakora, bishobora kukwangiza ukavaho burundu cyangwa se ugahaguruka ugahangana.”
Muri uyu muhango kandi Kagame yashimiye abarimo abanyamahanga bifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati: “Ndabashimira kuko kenshi, uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.”
Ikindi yavuze ni uko ngo hari abantu bamubwiraga ko azicwa ngo kubera kunenga abakomeye.
Ati: “Nigeze kumva abantu baza bambwira, bamburira bati ‘perezida uvugisha ukuri cyane, uvuga ibintu binenga aba bantu bafite imbaraga, bazakwica.’ Mbere na mbere bivuze ko ari abicanyi! Ariko igisubizo cyanjye nabahaye ni ‘murabizi, aho kugira ngo mbe hariya nemera ibyo bintu ngo bibe, sinakwibara nk’umuntu uriho.”
Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaze iminsi ijana iri kubakorerwa, aho yarimo ikorwa na Leta ya perezida Juvenal Habyarimana.
Bivugwa ko icyo gihe hishwe Abatutsi babarirwa muri miliyoni. Bigasobanurwa ko ari Interahamwe n’igisirikare cyariho icyo gihe babicaga.
Ariko kandi kuva mu mwaka wa 1959, bivugwa ko ari cyo gihe Abatutsi batangiye kwicwa mu Rwanda, biza kuja mu rundi rwego mu 1994.
