• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

minebwenews by minebwenews
June 10, 2025
in Regional Politics
0
Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.
122
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

You might also like

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab urwanya ubutegetsi bwo muri Somalia watangaje ko ari wo wateye igisasu gishwanyaguza kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yo mu bwoko bwa Bell 412.

Nk’uko Al-Shabaab yabigaragaje ni uko iriya Kajugujugu yarasiwe hafi y’ibirindiro by’iki gisirikare cy’u Burundi biri ahitwa Middle Shabelle.

Isobanura kandi ko kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yahanuye ko yarifite nimero AUO-012.

U Burundi busanzwe bufite abasirikare babwo muri Somalia, mu butumwa buzwi nka Aussom. Ni ubutumwa izi ngabo zahawe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.

Ingabo z’u Burundi ziri muri ubwo butumwa zo zatangaje ko kajugujugu yazo yangijwe yarimo kuvana abasirikare bayo bari muri ubwo butumwa bwo kubungabunga amahoro ibavana mu mudugudu wa Hawadley wibasiwe n’umwuzure, izaguhura n’ikibazo cya tekiniki, biba ngombwa ko igwa hafi y’ubutaka bugenzurwa na Al-Shabaab.

Umuvugizi w’izi ngabo z’u Burundi yagize ati: “Kugwa byihutirwa byatewe n’ikibazo cya tekiniki aho guhanurwa n’umwanzi. N’ubwo Kajugujugu yatawe aho hantu kubera icyo kibazo, abakozi bose bari mu ndege barimo umupilote n’ingabo, bashoboye kuhava nta kibazo. Baje no gukira bimurirwa mu kindi kigo cya gisirikare cyari hafi aho.”

Aba bo mu mutwe wa Al-Shabaab baje gufata ibisigazwa by’iriya kajugujugu nyuma yo kugwa kwayo, bahita babifata amashusho, bavuga ko bayirashe irahanuka.

Intumwa idasanzwe y’agateganyo ya perezida wa komisiyo ya AU muri Somalia, yashimye ingabo z’u Burundi ku buryo bihuse kandi bakitwara kinyamwuga muri iki kibazo. Ubundi kandi yashimiye umuryango wa Afrika Yunze ubumwe ukomeje kwiyemeza gushyigikira Somalia, igihugu gihanganye n’umwuzure ukabije ndetse n’umutekano muke ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Al-Shabaab.

Ibi bibaye mu gihe kandi n’umwaka ushize, aba barwanyi bo muri Al-Shabaab bafashe kajugujugu y’umuryango w’Abibumbye yaritwaye abagabo babiri bo muri Somalia n’abanyamahanga benshi. Iyo ndebe yari yahagurutse iva mu mujyi wa Beledweyne rwagati muri Somalia ariko ihura n’ikibazo nyuma gato, bituma igwa byihutirwa hafi y’umudugudu wa Hindhere, hafi ya karere ka Galguduud. Aha yagiye icyo gihe hagenzurwa kandi n’aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa Al-Shabaab, kuko bahise banafata iyi kajugujugu.

Gukomeza kwibasira cyangwa gufata indege zahanuwe na Al-Shabaab bigaragaza akaga gakomeje kugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’ibikorwa by’u butabazi mu bice bigenzurwa na Al-Shabaab. Ibyabaye kuri Bell 412 y’ingabo z’u Burundi, kimwe no gufata kajugujugu y’umuryango w’Abibumbye, byerakana uburyo ibintu bishobora gufata intera mu turere uyu mutwe w’iterabwoba ukoreramo.

Kuba kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yarafashwe n’uyu mutwe, byerakana ugusubira inyuma no gutakaza kw’izi ngabo ziri muri ubu butumwa bwa Aussom. Ubushobozi bwo gufata no kwamamaza ibisigazwa ntibikora gusa nka poropoganda y’intsinzi gusa, ahubwo binibutsa imbogamizi mu kubungabunga umutekano mu bihe bitoroshye.

Tags: Al-shababAussomIngabo z'u BurundiKajugujugu
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails
Next Post
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

RDC yagize icyo ivuga ku Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?