Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.
Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab urwanya ubutegetsi bwo muri Somalia watangaje ko ari wo wateye igisasu gishwanyaguza kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yo mu bwoko bwa Bell 412.
Nk’uko Al-Shabaab yabigaragaje ni uko iriya Kajugujugu yarasiwe hafi y’ibirindiro by’iki gisirikare cy’u Burundi biri ahitwa Middle Shabelle.
Isobanura kandi ko kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yahanuye ko yarifite nimero AUO-012.
U Burundi busanzwe bufite abasirikare babwo muri Somalia, mu butumwa buzwi nka Aussom. Ni ubutumwa izi ngabo zahawe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Ingabo z’u Burundi ziri muri ubwo butumwa zo zatangaje ko kajugujugu yazo yangijwe yarimo kuvana abasirikare bayo bari muri ubwo butumwa bwo kubungabunga amahoro ibavana mu mudugudu wa Hawadley wibasiwe n’umwuzure, izaguhura n’ikibazo cya tekiniki, biba ngombwa ko igwa hafi y’ubutaka bugenzurwa na Al-Shabaab.
Umuvugizi w’izi ngabo z’u Burundi yagize ati: “Kugwa byihutirwa byatewe n’ikibazo cya tekiniki aho guhanurwa n’umwanzi. N’ubwo Kajugujugu yatawe aho hantu kubera icyo kibazo, abakozi bose bari mu ndege barimo umupilote n’ingabo, bashoboye kuhava nta kibazo. Baje no gukira bimurirwa mu kindi kigo cya gisirikare cyari hafi aho.”
Aba bo mu mutwe wa Al-Shabaab baje gufata ibisigazwa by’iriya kajugujugu nyuma yo kugwa kwayo, bahita babifata amashusho, bavuga ko bayirashe irahanuka.
Intumwa idasanzwe y’agateganyo ya perezida wa komisiyo ya AU muri Somalia, yashimye ingabo z’u Burundi ku buryo bihuse kandi bakitwara kinyamwuga muri iki kibazo. Ubundi kandi yashimiye umuryango wa Afrika Yunze ubumwe ukomeje kwiyemeza gushyigikira Somalia, igihugu gihanganye n’umwuzure ukabije ndetse n’umutekano muke ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Al-Shabaab.
Ibi bibaye mu gihe kandi n’umwaka ushize, aba barwanyi bo muri Al-Shabaab bafashe kajugujugu y’umuryango w’Abibumbye yaritwaye abagabo babiri bo muri Somalia n’abanyamahanga benshi. Iyo ndebe yari yahagurutse iva mu mujyi wa Beledweyne rwagati muri Somalia ariko ihura n’ikibazo nyuma gato, bituma igwa byihutirwa hafi y’umudugudu wa Hindhere, hafi ya karere ka Galguduud. Aha yagiye icyo gihe hagenzurwa kandi n’aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa Al-Shabaab, kuko bahise banafata iyi kajugujugu.
Gukomeza kwibasira cyangwa gufata indege zahanuwe na Al-Shabaab bigaragaza akaga gakomeje kugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’ibikorwa by’u butabazi mu bice bigenzurwa na Al-Shabaab. Ibyabaye kuri Bell 412 y’ingabo z’u Burundi, kimwe no gufata kajugujugu y’umuryango w’Abibumbye, byerakana uburyo ibintu bishobora gufata intera mu turere uyu mutwe w’iterabwoba ukoreramo.
Kuba kajugujugu y’igisirikare cy’u Burundi yarafashwe n’uyu mutwe, byerakana ugusubira inyuma no gutakaza kw’izi ngabo ziri muri ubu butumwa bwa Aussom. Ubushobozi bwo gufata no kwamamaza ibisigazwa ntibikora gusa nka poropoganda y’intsinzi gusa, ahubwo binibutsa imbogamizi mu kubungabunga umutekano mu bihe bitoroshye.