KALEHE: Abarwanyi ba Wazalendo bavugwaho kugotwa n’ingabo za FRN nyuma yo kwigarurira ibice byinshi
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru aturuka mu karere ka Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abarwanyi ba Wazalendo bari mu gace ka Ziralo bagotewemo, nyuma y’uko ingabo z’Ihuriro riharanira impinduka (FRN) zikomeje kwagura ibice zigenzura muri ako karere.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, FRN igenzura ibice birimo Numbi, Shanje, Tushunguti na Bunyakiri. Ibyo bice bivugwa ko byigaruriwe n’iri huriro byagabanyije cyane inzira n’ubwisanzure abarwanyi ba Wazalendo bari i Ziralo bashoboraga kunyuramo.
Ibi bishobora gushyira abo barwanyi mu bibazo bikomeye bijyanye n’imigendere yabo, cyane cyane mu gihe inzira zihuza ibice bitandukanye zikomeje kugenzurwa n’impande zihanganye.
FRN ivuga ko yigaruriye ibindi bice byo mu misozi miremire ya Kalehe
Ku rundi ruhande, FRN yatangaje ko yongeye kwigarurira ibindi bice byo mu misozi miremire ya Kalehe, nyuma yo kuhavanamo abasirikare ba FARDC n’abo bafatanyije.
Ibice FRN ivuga ko yigaruriye birimo Kitendebwa, Kalongi, Kiduveri, Nyamugari, Mwamiwaijwi na Mushungut.
Iri huriro rivuga ko ibyo bice byarimo ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, ariko ko ryashoboye kubakura muri ibyo birindiro, rikabigarurira.
Aya makuru arebana no kwigarurira ibyo bice ndetse n’ivugwa ry’uko abarwanyi ba Wazalendo bagotwe i Ziralo ashingiye ku byo FRN yatangaje no ku makuru aturuka ku mirongo y’urugamba.
Minembwe Capital News (MCN)
