Kalehe: Imirwano ikomeye yahuje FRN n’Ingabo za FARDC n’imitwe iyishyigikiye
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye n’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) yakomeje gufata indi ntera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nubwo impande zihanganye zifite amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho mu rwego rw’ibiganiro by’amahoro bya Doha.
Amakuru yatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 06/11/2026, yagaragaje ko imirwano yakomeje mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibice byabereyemo imirwano
Muri Teritwari ya Kalehe, imirwano yabereye mu duce twa Kasirusiru na Bugulumiza, hafi ya Tshivanga, mu nkengero z’Ishyamba rya Kahuzi-Biega.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iyo mirwano yahuje abasirikare ba FRN n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.
Mbere y’uko iyo mirwano iba, Kasirusiru na Bugulumiza byari bikigenzurwa na Wazalendo. Icyakora, amakuru MCN ifite avuga ko kuri ubu utwo duce twombi twamaze gufatwa na FRN.
Uduce FARDC yatangaje ko yigaruriye, ariko amakuru akavuga ko tukiri mu maboko ya FRN
Ku bijyanye n’igenzura ry’ubutaka, FARDC yatangaje ko yigaruriye uduce twa Tshivanga na Kafurumaye. Icyakora, amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko utwo duce tukiri mu maboko ya FRN.
Ibi bigaragaza itandukaniro riri hagati y’amakuru yatangajwe na FARDC n’ayo MCN yakusanyije ku bijyanye n’igenzura ry’utwo duce.
Iyi mirwano iragaragaza ko umutekano ukomeje kuba muke muri Teritwari ya Kalehe, cyane cyane mu bice biherereye hafi y’Ishyamba rya Kahuzi-Biega.
Minembwe Capital News (MCN)
