Kalemie: Abanyamulenge Babiri Bafashwe na Wazalendo, Imiryango Yabo Ihangayikishijwe n’Ubuzima Bwabo
Minembwe Capital News (MCN)
Abanyamulenge babiri bafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu mpera z’icyumweru gishize. Ifatwa ryabo ryateye impungenge zikomeye imiryango yabo, ikomeje gushakisha amakuru y’aho bafungiwe n’uko ubuzima bwabo buhagaze.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abatangabuhamya avuga ko umwe muri aba bagabo, witwa Mezake, uri mu kigero cy’imyaka 55, yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe mugenzi we yafashwe ku wa Gatandatu.
Bombi bafatiwe ahitwa kuri 60, mu gace baragiriramo inka, nk’uko amakuru MCN yahawe abivuga.
Mezake yasabweho $12,000 kugira ngo arekurwe
Amakuru MCN yahawe avuga ko nyuma yo gufatwa, Mezake yajyanywe mu ishyamba, aho abamufashe bahamagaye imiryango y’Abanyamulenge ituye mu mujyi wa Kalemie, bayisaba kuboherereza ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika ($12,000) kugira ngo arekurwe.
Ubu buhamya buvuga kandi ko mbere yo kumujyana mu ishyamba, yabanje gukubitirwa imbere y’ikiraro cy’inka ze, abashumba baziragiraga na bo bahari.
Umuryango wa Mezake wasabye ko mbere yo kohereza amafaranga, abamufashe babanza kumwemerera kuvugana na bo kuri telefone, kugira ngo bumve ijwi rye kandi bamenye neza ko akiri muzima.
Gusa, abamufashe bavuga ko Mezake arembye ku buryo adashobora kuvuga. Basabye ko amafaranga yahabwa umu-matari bizeye, akayabagezaho, hanyuma uwo muntu agahita ajyana Mezake mu mujyi wa Kalemie.
Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, umuryango we wari utarabasha kuvugana na we, kuko abamufashe batari bawemerera kumuvugisha kuri telefone.
Ibi byatumye impungenge zikomeza kwiyongera mu muryango we, aho bamwe bavuga ko batizeye ko Mezake yaba akiri muzima, bagakeka ko ashobora kuba yarishwe. Gusa, kugeza ubu nta gihamya ifatika bafite yemeza ibyo bakeka.
Undi Munyamulenge na we ntaramenyekana irengero rye
Umugabo wa kabiri wafashwe na Wazalendo ku wa Gatandatu na we ntaramenyekana aho aherereye cyangwa uko ubuzima bwe buhagaze.
Amakuru MCN yahawe avuga ko uyu mugabo akomoka mu muryango w’Abazigaba, akaba yari aragiye inka z’umugabo ukomoka mu muryango w’Abadahurwa.
Bivugwa ko Wazalendo, bafatanyije n’abasirikare ba FARDC, berekeje ku kiraro cy’inka yari aragiye. Amakuru atandukanye avuga ko bamwe bakeka ko yaba yarahunze, mu gihe abandi bahamya ko yafatiwe aho.
Kuva yafatwa, umuryango we nturamenya aho aherereye, impamvu yafashwe cyangwa uko amerewe. Ibi na byo byakomeje kongera impungenge mu miryango y’Abanyamulenge ifite ababo mu gace ka Kalemie.
Imiryango irasaba kumenya irengero ry’ababo
Ifatwa ry’aba bagabo ryateye impungenge mu miryango y’Abanyamulenge, haba i Kalemie, mu bindi bice bya RDC ndetse no mu mahanga, aho bamwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibikorwa bibangamira umutekano wabo n’uburenganzira bwabo.
Imiryango yabo irasaba abamufashe Mezake kumwemerera kuvugana na bo kuri telefone, kugira ngo bamenye neza uko amerewe. Irasaba kandi ko undi mugabo wafashwe yamenyekana aho ari, ndetse hakamenyekana uko ubuzima bwe buhagaze.
Ibi bibaye mu gihe Abanyamulenge bakomeje kugaragaza impungenge z’ihohoterwa bavuga ko rimaze imyaka myinshi ribibasira muri RDC, bagasubiza inkomoko yaryo mu mateka y’itotezwa bavuga ko ryatangiye kuva mu mwaka wa 1965.
Iyi nkuru ishingiye ku buhamya MCN yahawe.
Minembwe Capital News (MCN)
