• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kambengeti: Impinduka Ikomeye ku Rugamba, FRN Ikojeje Isoni FARDC na Wazalendo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 17, 2026
in Conflict & Security
0
Kambengeti: Impinduka Ikomeye ku Rugamba, FRN Ikojeje Isoni FARDC na Wazalendo
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kambengeti: Impinduka Ikomeye ku Rugamba, FRN Ikojeje Isoni FARDC na Wazalendo

Minembwe Capital News (MCN)

Ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN), iyobowe na Joseph Kabila, zafashe igenzura ryuzuye ry’agace ka Kambengeti, gaherereye mu bilometero bigera kuri 20 uvuye i Hombo Centre, nyuma yo kwirukana ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, barimo Wazalendo.

Amakuru yatangajwe na Société Civile yo muri ibyo bice agaragaza ko ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17/11/2026, mu masaha y’amanywa, ahagana saa saba (13h00), ubwo ingabo za FRN zasubizaga inyuma ibitero zagabweho n’ingabo za FARDC. Icyo gihe, FARDC n’abafatanyije na yo bagabye ibitero mu rwego rwo kugerageza kwisubiza ibice bambuwe, biherereye mu nkengero z’ako gace.

Nk’uko ayo makuru abivuga, nyuma y’imirwano, ingabo za FARDC n’iza Wazalendo zahunze ziva muri Kambengeti, maze ingabo za FRN zihita zigarurira ako gace, zishyiraho igenzura ryuzuye.

Kambengeti ni agace k’ingenzi muri ibi bice biherereye hagati ya Hombo na Bunyakiri. Ifatwa ryako ni indi mpinduka mu bihe by’umutekano muke n’imirwano bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, amakuru yatangajwe na Société Civile ni yo agaragaza ko aka gace kafashwe na FRN. Uyu mutwe nturagira icyo utangaza ku mugaragaro kuri iri fatwa. Nta tangazo ryigenga rya FARDC riratangazwa na ryo, ryemeza cyangwa rihakana aya makuru.

Icyakora, nubwo FRN itaratangaza ku mugaragaro ifatwa ry’aka gace, bamwe mu basirikare bayo babwiye Minembwe Capital News (MCN) ko aya makuru ari ukuri kudashidikanywaho.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: FardcFrnKambegeti

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.