Kandinda nimero 3, Moïse Katumbi Chapwe, yanenze imivugire ya mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi, nawe uri kw’iyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe kuba muri RDC.
Ni kuri uyu wa Kane, tariki 14/12/2023, bwana Moïse Katumbi, yakoze ikiganiro kuri Radio France International (RFI), ubwo yaganiraga n’abanyamakuru biriya radio, yaboneyeho umwanya wo gusubiza perezida Félix Tshisekedi, ibyo akunze kuvuga ashotora Moïse Katumbi.
Moïse Katumbi, ati: “Sibyiza kwibasira umuntu uwariwe wese. Icyihutirwa n’ukugira ibikorwa ukorera abaturage! tugomba kugaragaza ibikorwa kuruta amagambo. Ku ki Tshisekedi, yibasira perezida w’u Rwanda? Cangwa abandi biriya bigaragaza kunanirwa kwe! Twari dukwiriye kwihutira gukora kuruta kugira uwo tunenga.”
Muri ibi bihe byo kw’iyamamaza perezida Félix Tshisekedi, yagiye y’umvikana ashinja kandida Moïse Katumbi, ngo kuba ari “Umukandinda w’umunyamahanga,” sibyo gusa kuko y’umvikanye agereranya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Adolph Hitler.
Katumbi, ya navuze ko mu gihe RDC yazagira Igisirikare cyiza ko arigihe kizashimwa n’abanyamahanga.
Yagize ati: “Niba dufite igisirikare kitubaha, Abaturanyi, bariya baturanyi nabo ntibazubaha igisirikare cyacu, ariko igihe tuzubaha Abaturanyi nabo bazatwubaha! Perezida dufite kuri none yaheze mu marira adashira ariko iyaza kugira ibikorwa biruta amarira tuba dufite perezida mwiza!”
“Dukwiye gufata Ingamba ku gihugu cyacu Ingabo zacyu zikwiye gukorera igihugu igihe zinaniwe ntizibone ko kunanirwa kwabo kwa vuye ku wundi, Oya! Igihe cyogusakuza siki hubwo dukore.”
“Sinareka kuvuga ko perezida Félix Tshisekedi, yibagiwe abasirikare, ntabahemba nk’uko bikwiye ! Erega igihe ya bahembye neza bazarinda ubusugire bw’igihugu, ndetse n’umutima wose. Njywe ni ndamuka ntambutse nzahemba abasirikare neza, niba umusirikare w’igihugu ahembwa ifaranga zirimunsi y’Idorari ijana(100) ubwo urumva azakora yishimye? Iki kibazo tugomba kugikemura mu Maguru Mashya.”
“Dufite abasirikare beza cyane ariko bahembwa make . Nzongera umushahara wa basirikare, igihe noramuka ntsinze Amatora.”
Katumbi yanatanze urugero agira ati: “Abadepite ba Congo Kinshasa, bahembwa ku kwezi idorali zirenga 25.000, ariko umusirikare agahembwa izirimunsi 100, kandi ariwe ushinzwe umutekano w’igihugu, ibi birababaje reba Abacanshuro bo bahembwa 9000 ku kwezi, iki n’ikibazo gikomeye ku gihugu.”
Bruce Bahanda.