Perezida Félix Tshisekedi, umukandinda mu matora ateganijwe kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kumunsi w’ejo hashize tariki 10/12/2023, yageze i Goma, muri Gahunda yo kw’iyamamariza k’umwanya w’u mukuru w’igihugu.
Byavuzwe ko Tshisekedi, yaherukaga i Goma, ahazwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahagana mu mwaka w’2021, icyogihe yari kumwe na Mugenzi we umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, aho banagiranye ikiganiro n’itangaza makuru icyogihe Abakuru b’ibihugu byombi bari bafitanye umubano mwiza.
Nk’uko biri i Goma, kandida k’umwanya w’umukuru w’igihugu, nimero ya 20, Félix Tshisekedi, yakiririwe kuri Stade ya Afia, iherereye mu Mujyi wa Goma.
Perezida Félix Tshisekedi, yasezeranije abanyegoma kuzabaha amahoro n’umutekano ngo mugihe gito kandi yongera kubaremera icyizere ko azagarura ibicye byafashwe na M23 ko ngera kubigarurira abaturage nk’uko yabyivugiye.
Yagize ati: “Nzabohoza ibicye byose bifitwe n’inyeshamba za M23. Bariya bakomeza guhungabanya u mutekano wa baturage nzabarwanya kandi nzabatsinda.”
Tshisekedi yongeye k’umvikana y’ikoma ubutegetsi bwa Kigali, aho yatunze agatoki mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ati: “Umwanzi dufite ni utera inkunga Inyeshamba zo mu mutwe wa M23, uwo ubatera inkunga ni umukuru w’igihugu c’u Rwanda.”
Leta ya Kinshasa yokomeje kugenda y’umvikana ishinja Kigali gushigikira M23 ibyo Kigali yagiye itera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Bruce Bahanda.