Kanyuka Atangaje Amakuru Akomeye ku Byabereye mu Minembwe na Nyabiondo: Ibyihishe Inyuma Birakomeye!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umuvugizi w’ihuriro riharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRN), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya Kinshasa, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, Kanyuka yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rikomeje kugaba ibitero bikomeye byibasira abaturage, rikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones, indege z’intambara, imbunda ziremereye n’ingabo zirwanira ku butaka.
Kanyuka yavuze ko ibi bitero bikomeje, nyuma y’ibyo avuga ko byangije amashuri, insengero, ibigo nderabuzima n’amazu y’abaturage mu Minembwe.
Ibitero byavuzwe mu gace ka Minembwe
Mu gusobanura uko ibitero byakurikiranye, Lawrence Kanyuka yavuze ko ku wa Kabiri, tariki ya 17/11/2026, saa kumi n’ebyiri n’iminota 58 z’umugoroba, ingabo za Kinshasa zagabye igitero mu gace ka Rugezi, mu misozi miremire ya Minembwe, zikoresheje indege ntoya yo mu bwoko bwa Cessna itagira umupilote.
Yakomeje avuga ko no kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu karere ka Minembwe.
Yavuze ko muri ibyo bitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote zo mu bwoko bw’iz’intambara, ndetse n’ingabo zirwanira ku butaka. Ibyo bitero bikaba byibasiye uduce twa Gishigo, Transfrika, kwa Sabune, ku Wihene n’utundi duce two muri ako karere.
Abaturage 10 bakomeretse muri Nyabiondo
Mu bindi bice Kanyuka yavuze ko byagabweho ibitero kuri uyu wa Gatatu, harimo agace ka Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yatangaje ko ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, izo ngabo zarashe ku baturage bari muri ako gace, bikaviramo abantu 10 gukomereka. Aba baturage bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Abaturage Kanyuka yatangaje ko bakomeretse ni aba bakurikira:
- HAKIZA RUDURA, ufite imyaka 35, umugabo.
- NDOOLE BAHEMUKE, ufite imyaka 25, umugabo.
- HIMBAZE HABINZI, ufite imyaka 4, umukobwa.
- GULENE Naomie, ufite imyaka 12, umukobwa.
- KANDUNDAO BALINGENE, ufite imyaka 17, umugabo.
- MANIRIHO RODRIGUE, ufite imyaka 23, umugabo.
- BARAKA LUANDA, ufite imyaka 15, umugabo.
- BERTINE BANYERE, ufite imyaka 18, umukobwa.
- BAYENI BWIRA, ufite imyaka 31, umugore.
- KWABO BYANIKIRO, ufite imyaka 12, umugabo.
FRN ivuga ko ingabo zayo zikomeje kwitegura kurinda abaturage
Mu gusoza ubutumwa bwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko ingabo za FRN zikomeje kuba maso kandi ziteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.
Yashimangiye ko izo ngabo ziyemeje kurinda no kurengera abaturage, mu gihe avuga ko ibikorwa by’urugomo bikomeje kwiyongera.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
