Karidinali Ambongo uri i Kigali mu Rwanda, yagize icyo asaba u Rwanda, RDC n’u Burundi.
Karidinali Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, wageze mu Rwanda ahar’ejo tariki ya 25/11/2024, maze asaba abayobozi b’u Rwanda , Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ubu Burundi guhagarika intambara ahubwo bagashaka amahoro n’umutekano.
Aha mu Rwanda, Karidinali Flidorin Ambongo yitabiriye inama y’ihuriro ry’Abepiskopi muri Afrika na Madagascar (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi mukuru.
Uyu muyobozi yageze i Kigali mu gihe u Rwanda na Congo Kinshasa bifitanye amakimbirane ahanini ashyingiye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Iy’i ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC inarimo n’ingabo z’u Burundi nabwo bumaze hafi umwaka budacana uwaka n’u Rwanda, kubera ibibazo bya politiki bimaze imyaka ikabakaba ku icumi byaravutse.
Mu kiganiro bwana Karidinali Flidorin Ambongo yagiranye n’igitangaza makuru rya Gatolika mu Rwanda , yavuze ko intambara ziriho ari zo zangije umubano w’ibihugu byo mu karere.
Yagize ati: “Murabizi Afrika ni wo mugabane ukomeje kugaragaraho intambara nyinshi. By’u mwihariko mu karere k’ibiyaga bigari ahari intambara yangije umubano hagati ya za leta zigize ibihugu byo mu biyaga bigari.”
Yavuze ko kandi nubwo za leta zifitanye amakimbirane muri aka karere, ariko ko Kiliziya ihamya ko abaturage b’ibi bihugu nta kibazo bafitanye.
Ati: “Ushobora kuva mu Rwanda ukajya mu Burundi, ukajya muri RDC ukibonera uko hagati y’abaturage nta makimbirane bafitanye.”
Aha yahise anasaba abakuru b’ibihugu byo mu karere guhagarika intambara bagaharanira amahoro.
Yagize ati: “Twebwe nk’Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakenera amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage batekane kandi bikorera imirimo yabo nta kibahutaza.”
Yanashimangiye ko ubu butumwa Kiliziya itanga yizeye ko umunsi umwe buzagira umusaruro, nubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.