Kenya indege yaritwaye abagenzi yakoze impanuka
Indege nto ya gisivili yaritwaye abagenzi 12 yakoze impanuka bose bitaba Imana, nk’uko amakuru aturuka muri Kenya byabeye abitangaza.
Iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/10/2025.
Ikigo cya Kenya civil Aviation Authority, kivuga ko iyi ndege nto ya gisivili yavaga ahitwa i Diani, agace kari ku nkengero y’inyanja y’u Buhinde mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, kandi ko yarimo yerekeza i Kichwa Yembo mu Burengerazuba.
Gikomeza kivuga kandi ko yaguye mu gace ka Shimba gaherereye mu ntara ya Kwale ku ntera igera kuri 20 uvuye i Diani, aho ngo yakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka kwayo.






