Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Kenya yatanze ibisobanuro ku muntu wayo yashyizeho uyihagararira i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagenzurwa na AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa RDC.
Tariki ya 15/08/2025, ni bwo perezida William Ruto yagenye ba Ambasaderi bahagararira igihugu cye mu mahanga, barimo ba high commissioners, ba Consul general ndetse n’abungirije mu buyobozi bw’imirimo ya dipolomasi mu bihugu 20, harimo na Goma.
Aba barimo na Judy Kiara wagenwe guhagararira Kenya i Goma, umujyi ugenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.
Nyuma, RDC yahise itangaza ko itishimiye icyo cyemezo, yerekana ko yagifashe hatabanje kubaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.
Ibisobanuro byatanzwe na Leta ya Kenya, ibinyujije kuri minisitiri wayo w’intebe wungirije, yavuze ko kuba perezida William Ruto yarashyize abantu mu nshingano, ahubwo bisaba ko inteko ishinga amategeko ibanza kubyemeza, hanyuma Kenya igasaba uburenganzira bwa Leta ya Congo, mbere yuko uhagarariye inyungu zayo i Goma atangira imirimo ye ku mugaragaro.
Yongeyeho ko yamaze kuganira na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba, kugira ngo asobanure neza imiterere y’icyo cyemezo.
Yakomeje avuga ko Kenya yakomeje kwimura abahagarariye inyungu zayo mu rwego rwo kunoza serivisi no gushyigikira gahunda ya BETA(Battom-Up Economic transformation aganenda), aho kuba igikorwa cya politiki yo kwivanga mu bibazo byo mu karere, nk’uko bikubiye mu itangazo rya guverinoma ya Kenya rigira riti: “Ntibigamije kubangamira gahunda z’amahoro zihuriweho n’ibihugu bya EAC-SADC-AU cyangwa kwivanga mu busugire bwa RDC.”
Iyi Goma ikomeje kuvugwa cyane igenzurwa na AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, yayigaririye nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kenya na RDC bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1963. Ambasade ya Kenya i Kinshasa yafunguwe mu 1968, mu gihe RDC na yo yafunguye ibiro byayo muri Nairobi muri icyo gihe.