• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.

minebwenews by minebwenews
December 20, 2024
in Regional Politics
0
Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ni amakuru yatangajwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wungirije ushinzwe umubano na Afrika, Molly Phee, yavuze ko Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya yiyemeje guhuza Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Molly watanze aya makuru, yayavuze mu gihe ibiganiro byagombaga guhuriza perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na João Lourenço i Luanda tariki ya 15/12/2024 byasubitswe bitewe n’uko Leta ya Kinshasa yanze kuganira n’umutwe wa M23, uwo bahanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubwo ibyo biganiro byasubikwaga, Uhuru Kenyatta na perezida Lourenço bahuriye i Luanda, kugira barebere hamwe uko amahoro n’umutekano birambye byagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu byo aba bayobozi baganiriye harimo ko ibiganiro bya Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu byasubukurwa; M23 na yo ikabijamo.

Molly yanatangaje ko nyuma y’uko Uhuru Kenyatta yiyemeje gutegura ibiganiro bihuza M23 na Leta ya Kinshasa, umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) wemeje ko bishyirwa mu maboko ya Afrika yunze ubumwe.

Yagize ati: “Uhuru yemeye gutanga ubufasha bwo gutegura ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa. EAC na yo yarabishigikiye, yemeza ko inshingano yo gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC yimurirwa muri AU.”

Umutwe wa M23 wigeze kwitabira ibiganiro bya Nairobi mu kwezi kwa 4, 2022, yirukanwamo n’intumwa ya perezida Félix Tshisekedi, ubwo yayishinjaga kubura imirwano gusa yasubije ko ari ikinyoma.

Ibyo bibaye kandi mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje kwotswa igitutu ngwiganire na M23, kugira ngo bikemurire hamwe ibibazo bafitanye bimaze imyaka myinshi.

Tags: GuhuzaRdcUhuru Kenyatta
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?