Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kera kabaye, basabwe guhunga bakava i Kinshasa n’i Bukavu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 3, 2025
in Regional Politics
0
Kera kabaye, basabwe guhunga bakava i Kinshasa n’i Bukavu.
145
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kera kabaye, basabwe guhunga bakava i Kinshasa n’i Bukavu.

You might also like

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye abaturage bayo bari muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kwihutira kuhava mu maguru mashya.

Ni amakuru akubiye mu itangazo Amerika yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2025, aho yabinyujije muri Ambasade yayo iri i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rikaba rimenyesha ko ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu mujyi wa Kinshasa, bityo ikaba yafashe icyemezo kuba igabanyije abakozi bayo bayikoragamo.

Rigira riti: “Ambasade ya Amerika i Kinshasa ikomeje kugabanya umubare w’abakozi bayikoragamo.”

Rikomeza rigira riti: “Kandi ambasade iragira inama Abanyamerika bari muri RDC kuhava bwangu baciye munzira z’ubucuruzi.”

Nanone kandi iyi ambasade yavuze ko yabaye ihagaritse ibikorwa bitandukanye, birimo gukoresha ibizamini bya “interview” ku bashaka za visa.

Ibyo Amerika ibikoze mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC burimo imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.

Aho uyu mutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.

Ndetse kandi ni mu gihe ahar’ejo naho, u Buhinde biciye muri Ambasade yabwo i Kinshasa bwasabye abaturage babwo bari i Bukavu kuhava, bijyanye no kuba M23 iri kurwanira mu birometero bibarirwa kuri 20 uvuye muri uyu mujyi wa Bukavu.

Ikindi kandi nuko abakozi b’imiryango mpuzamahanga barimo n’aba MONUSCO batangiye guhunga bava i Bukavu no mu bindi bice byo muri ibi bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo.

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC irakomeje. Irabera muri teritware ya Kalehe, aho uyu mutwe ukomeje kwerekeza i Bukavu.

Tags: BukavuguhungaKinshasa
Share58Tweet36Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails
Next Post
Ibyingenzi ku mujyi wa Goma wasukuwe na M23.

Ibyingenzi ku mujyi wa Goma wasukuwe na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?