Kinshasa haravugwa ihohoterwa ridasanzwe ryakorewe umusirikare ufite ipeti rya General wa FARDC uvuka i Mulenge
Brigadier General Eric Ruhorimbere umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC yashimutiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.
Isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu, itariki ya 01/11/2025, ni bwo Gen. Eric Ruhorimbere yashimuswe.
Amakuru aturuka ku bantu bahafi ye, akavuga ko yafashwe n’abasirikare bo mu itsinda ririnda umukuru w’igihugu.
Nyuma bakamujana ahataramenyekana kugeza ubu, ni mu gihe kandi ngo yaramaze igihe akorerwa itotezwa rishingiye ku bwoko bwe, Umunyamulenge.
Ati: “Gen Ruhorimbere yashimuswe n’abasirikare bo mu barinda perezida Felix Tshisekedi. Bamujanye ahantu hataramenyekana. Ariko yaragize n’igihe atotezwa, bamuziza ubwoko bwe.”
Amasoko amwe dukesha aya makuru akagaragaza neza ko perezida Tshisekedi yategetse ko abasirikare bose b’Abatutsi/Abanyamulenge bari mu gisirikare cye, bazajya bicwa.
Ni mu gihe iyo bafashwe begekwaho icyaha cyo gukorana na Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP irwanya Leta ya Kinshasa.
Ifatwa rya Gen. Eric Ruhorimbere rikaba rigaragaza ugushyira mu bikorwa uwo mugambi mubi wa Tshisekedi, ni umugambi binavugwa ko ushigikiwe na Lt Gen Pacifique Masunzu ugenzura zone ya gatatu y’Ingabo z’iki gihugu ifite icyicaro i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
N’ubwo Masunzu na we avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, ariko bamushinja kubagambanira, kubica no kubakorera ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse banagaragaza ko icyizere ahora agirirwa na Leta y’i Kinshasa gituruka kuri ubwo bugizi bwa nabi ahora abakorera yivuye inyuma.








