Kinshasa: Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka atandatu y’Abashinwa hafi y’isoko rya Zando
Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka atandatu y’abacuruzi b’Abashinwa mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 02/10/2026, hafi y’isoko rikuru rya Zando, riherereye mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nkongi yibasiye agace gaherereye hagati y’imihanda ya Plateau na de l’École, muri komine ya Gombe, nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bari hafi y’aho byabereye.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru rikorera i Kinshasa agaragaza ko amaduka atandatu y’abacuruzi b’Abashinwa yafashwe n’inkongi y’umuriro. Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Amaduka atandatu y’Abashinwa yafashwe n’umuriro hafi y’isoko rikuru rya Zando. Ayo maduka aherereye hagati y’imihanda ya Plateau na de l’École.”
Nyuma yo kumenyeshwa iby’iyi nkongi, abashinzwe kuzimya umuriro bahise batabara, batangira ibikorwa byo guhangana n’inkongi no gukumira ko ikwirakwira mu yandi maduka yari hafi y’aho umuriro wadutse.
Abazimya umuriro bakoze ibishoboka byose kugira ngo bazimye uwo muriro kandi bagabanye ingaruka washoboraga guteza, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru LePotentiel.cd, cyageze ahabereye iyo mpanuka.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Ni na ko bimeze ku gaciro k’ibyangiritse, kuko nta mibare iratangazwa igaragaza igihombo cyatewe n’iyi nkongi.
Uretse ibyo, nta makuru arambuye aratangazwa n’inzego z’ubuyobozi agaragaza niba hari abantu bahasize ubuzima cyangwa abakomeretse muri iyi mpanuka.
Minembwe Capital News (MCN)






