Kinshasa mu Biganiro Bitunguranye na Uganda: CRP ya Thomas Lubanga Igeze he?
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifite icyicaro gikuru i Kinshasa, yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Uganda bigamije guhagarika ibikorwa byo kwagura ibice bigenzurwa n’umutwe wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga, mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru dukesha amasoko yacu agaragaza ko ibi biganiro byabereye i Entebbe, aho Kinshasa yitabaje inzego zitandukanye za Uganda, zirimo Ibiro bya Perezida wa Repubulika (State House) n’Urwego rushinzwe Ingabo n’Abahoze mu Gisirikare, isaba ko hafatwa ingamba zo guhagarika ibikorwa bya CRP byo kwagura ibice igenzura.
By’umwihariko, Kinshasa irifuza ko ingabo za CRP zihagarika ibikorwa byo gukomeza kwagura ibice zigenzura, zikava no mu duce zigaruriye mu minsi ibiri ishize. Ibi bibaye mu gihe uyu mutwe ukomeje kwagura ibice ugenzura muri Ituri, ibintu byatumye ubutegetsi bwa Kinshasa busaba ubuhuza bwa Uganda kugira ngo ibikorwa bya gisirikare byawo bihagarare.
Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, Kinshasa yemeye gutangira ibiganiro bya politiki na CRP ya Thomas Lubanga, nk’uko ayo makuru akomeza abigaragaza. Ibi bishobora gufungura inzira yo gushakira igisubizo cya politiki amakimbirane ari hagati y’impande zombi, aho guhagarika ibikorwa bya gisirikare bishobora kuba intambwe ya mbere iganisha ku biganiro birambye.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko CRP yari imaze kwigarurira utundi duce muri Teritwari ya Djugu, mu ntara ya Ituri. Amakuru yo ku Itariki ya 23/11/ 2026 yavugaga ko uyu mutwe wafashe Iga-Barrière, agace gaherereye ku ntera y’ibilometero hafi 25 uvuye i Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/11/ 2026, CRP yatangaje ko ihagaritse urugendo rw’ingabo zayo zari zerekeje i Bunia, inagaragaza ko iki cyemezo gifitanye isano n’ubwumvikane bwagezweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze mu buhuza bwa Uganda.
Icyakora, haracyari ibibazo by’ingenzi bitegereje ibisubizo. Muri byo harimo kumenya niba CRP izahagarika burundu ibikorwa byo kwagura ibice igenzura, niba izava mu duce imaze kwigarurira, ndetse n’uburyo Kinshasa izashyira mu bikorwa isezerano ryo gutangira ibiganiro bya politiki n’uyu mutwe.
Uko bizagenda kose, ibiganiro bya Kinshasa na Uganda bigaragaza ko ikibazo cya CRP muri Ituri kimaze gufata indi ntera, aho ubuyobozi bwa Congo burimo gushaka inzira ya dipolomasi yo guhagarika ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe, mu gihe abaturage bo muri ako karere bakomeje gukenera amahoro n’umutekano urambye.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
