• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 4, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kinshasa mu Mwuka Mubi: Ibaruwa Yitirirwa Perezida Trump ku Rwanda Yamaganywe na Nduhungirehe, Ukuri Kwayo Gushyirwa Ahagaragara!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 4, 2026
in Regional Politics
0
Minisitiri Nduhungirehe Akoze ku Mutima wa Kinshasa: Ibyo u Rwanda Ruteze kuri RDC ku Kibazo cya FDLR Birakomeye
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kinshasa mu Mwuka Mubi: Ibaruwa Yitirirwa Perezida Trump ku Rwanda Yamaganywe na Nduhungirehe, Ukuri Kwayo Gushyirwa Ahagaragara!

Minembwe Capital News (MCN)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yitirirwa Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), ivuga ko Perezida Donald Trump yandikiye Perezida Paul Kagame amumenyesha umugambi wo gukura u Rwanda muri gahunda y’ubucuruzi ya AGOA.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nduhungirehe yasabye abantu bari gukwirakwiza iyo nyandiko kumenya ko atari inyandiko y’ukuri kandi ko itaturutse mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Ku bantu bari gukwirakwiza iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga, ndabamenyesha ko atari inyandiko y’ukuri. Murakoze.”

Iyi baruwa igaragaza ko yanditswe ku itariki ya 28/10/2026, ikaba yitirirwa Perezida Donald Trump. Ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari igiye guha Guverinoma y’u Rwanda integuza y’iminsi 60 yo guhagarika uburenganzira bw’u Rwanda bwo kungukira muri gahunda ya AGOA, guhera ku itariki ya 01/01/2027.

Iyo nyandiko kandi ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 mu bya gisirikare, ibikoresho n’ibindi bikorwa, ivuga ko ibyo bikorwa bibangamiye ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Ikomeza gushinja Guverinoma y’u Rwanda kutubahiriza amahame ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bwa politiki, imiyoborere ishingiye kuri demokarasi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Iyi baruwa ivuga kandi ko Amerika ishaka ko u Rwanda ruhagarika inkunga yose rushobora guha M23, rugakurayo ingabo n’ibikoresho bya gisirikare biri ku butaka bwa Congo, ndetse rugafata ingamba zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi.

Icyakora, iyi baruwa igomba gutandukanywa n’amatangazo yemewe atangwa n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku itariki ya 02/11/2026, urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ubucuruzi (USTR) rwatangaje ku mugaragaro ko Perezida Donald Trump yari yamenyesheje Kongere na Guverinoma z’u Rwanda na Afurika y’Epfo umugambi wo kuzikura muri gahunda ya AGOA guhera ku itariki ya 01/01/2027.

Ibi bigaragaza ko, nubwo ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yamaganywe nk’inyandiko itari iy’ukuri, ikibazo cy’u Rwanda na gahunda ya AGOA cyo gifite irindi tangazo ryemewe ryatanzwe n’inzego za Amerika.

Ku bijyanye n’ababa barateguye cyangwa bagakwirakwiza iyi baruwa biyitirira ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru yo ku ruhande agaragaza ko yaba yarakozwe n’abategetsi bo muri Kinshasa. Ibi bije mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kugaragaza u Rwanda mu buryo burushinja ibibazo bitandukanye. Icyakora, Minisitiri Olivier Nduhungirehe nta cyo aratangaza ku bijyanye n’ababa barateguye iyo nyandiko cyangwa inkomoko yayo.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza akamaro ko kugenzura inkomoko n’ukuri kw’inyandiko zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane izirebana n’umubano w’ibihugu, mbere yo kuzifata nk’amakuru yemewe.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?