Kinshasa: Muyaya Yagaragaye Apfukamye Asenga Nyuma y’Itangazwa rya FRN ya Kabila — Byaba Bisobanuye Iki?
Minembwe Capital News (MCN)
Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaye apfukamye asenga mu rusengero i Kinshasa, asabira igihugu mu gihe ubutegetsi buri mu gihirahiro cya politiki cyakurikiye itangazwa rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), umutwe mushya uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.
Nk’uko abantu bamuzi babwiye Minembwe Capital News (MCN), ni ubwa mbere Muyaya agaragaye apfukamye asenga muri ubwo buryo. Iyi shusho yagaragaye nyuma y’iminsi mike yari ishize ashinja Kabila gutegura icyo yise igitero cyagutse kuri RDC.
Itangazwa rya FRN ryanyeganyeje urubuga rwa politiki ya Congo, rishyira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi imbere y’indi mbogamizi, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano. Izi mpinduka zongeye gukaza impaka ku ruhare rwa Kabila muri politiki ya RDC no ku cyerekezo cy’ihangana hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubuyobozi bwa Kinshasa.
Mu isengesho rye, Muyaya yasabiye RDC, asaba Imana gufasha igihugu muri ibi bihe kirimo. Nubwo impamvu bwite yatumye asenga muri ubwo buryo itatangajwe, igihe iyi shusho yagaragariye cyatumye ivugwa cyane mu gihe i Kinshasa hakomeje gukurikiranirwa hafi ingaruka za politiki zishobora guterwa n’itangazwa rya FRN.
Minembwe Capital News (MCN)
