Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.
Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC bakomoka mu ntara zivuga ururimi rw’igiswahili.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’iki gihugu, Patrick Muyaya, wavuze ko nta gukurikirana kwihariye kwakozwe ku ba ofisiye ba FARDC.
Uyu muvugizi hubwo akaba yamaganye icyo yise gushaka kubiba nkana amacakubiri mu baturage ba Congo.
Ariko agaragaza ko kuba uri ofisiye uvuga ururimi rw’igiswahili bitavuze ko byabuza umuntu gukurikiranwa bibaye ngombwa.
Yagize ati: “Hariho kugerageza nkana kubiba amacakubiri, kugira ngo abantu bemere ko hari ugukurikiranwa kwihariye kuri ba ofisiye bavuga ururimi rw’igiswahili. Ariko, mumbabarire, kuba bavuga igiswahili ntibisonera umuntu gukurikiranwa mu gihe ibintu bitakozwe nk’uko byari bikwiye. Hano, turavuga ku ngabo; muzi uburyo ibibazo bya gisirikare bihangayikishije perezida Felix Tshisekedi ku rwego rwo hejuru?”
Muyaya yanavuze ko muri iki gihe abantu bakwiye kwirinda amagambo y’ivangura.
Ati: “Nifuzaga ko mwese mwabihagurukira nkatwe mu rwego rw’uyu muryango ukunda igihugu dufatinyirize hamwe gukumira ko ayo magambo avangura abaho kuko ari byo umwanzi ashakisha uko byagenda kose kugira ngo adutandukanye, kugira ngo yemeze ko hari ibibazo mu baturage.”
Ibyo yabitangaje nyuma y’aho imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yashinjaga Leta y’i Kinshasa kwibasira abasirikare ba FARDC bakuru, bavuga ururimi rw’igiswahili, aho ndetse bivugwa kugeza ubu abajenerali 29 muri bo bamaze gutabwa muri yombi.
Igitangaje aba bose bafungiwe ahatazwi, kandi kugeza ubu ibyo bafungiwe ntibizwi; bagaheraho bavuga ko bashobora kuba bazira inkomoko yabo.