• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, March 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 20, 2026
in Conflict & Security
0
Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

You might also like

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano wakomeje kuba muke cyane mu kwezi kwa cumi nabiri 2025. Imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo yakomeje kugaragara mu duce dutandukanye, itera kwimurwa kw’abaturage ku bwinshi no gukaza ikibazo cy’ubutabazi. Ibi byagarutsweho muri raporo y’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA RDC), yashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 17/01/2026, ikubiyemo isesengura ry’ibyabaye mu kwezi gushize kwa cumi nabiri umwaka 2025.

Muri teritwari ya Rutshuru, imirwano yakomeje kwibasira ibice bitandukanye birimo Kanyabayonga, Kihondo na Bukombo. Hagati ya tariki ya 2 na 6/12, abantu batandatu baguye mu mirwano, mu gihe abandi icyenda bakomerekeye mu duce twa Bukombo na Kihondo. Ku matariki ya 16 na 17/12, imirwano yabereye i Muko, Karambi na Mashango, ihitana byibura umuntu umwe, ikomeretsa benshi, ndetse inasiga amazu menshi atwitswe.

Ikindi gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ni ugusahurwa kw’Ikigo Nderabuzima cya Ngohola ku itariki ya 16/12, byagize ingaruka ku itangwa rya serivisi z’ubuvuzi ku baturage barenga 8 000.

OCHA RDC igaragaza ko kugera ku baturage bakeneye ubutabazi byakomeje kugorana cyane, cyane cyane ku mihanda ya Katsiru–Mushababwe, Kikuku–Kashalira–Kibirizi na Kikuku–Kyahala–Mirangi, bitewe n’umutekano muke. Ku itariki ya 11/12, imvururu zabereye i Kyahala zatumye ibikorwa by’ubutabazi mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura bihagarikwa by’agateganyo, bituma imiryango 590 y’abahunze ibura ubufasha yari yiteze.

Muri icyo gihe kandi, imiryango 247 y’abahunze yakiriwe mu mujyi wa Kiwanja, nyuma yo guhunga imirwano yabereye i Kashalira, Katsiru na Ihula. Raporo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cumi nabiri 2025, imiryango 1 327 yahungiye i Kiwanja, aho ibayeho mu bukene bukabije, mu gihe ubushobozi bw’abashinzwe ubutabazi budahagije.

Muri teritwari ya Masisi, OCHA RDC ivuga ko umutekano wakomeje guhungabana bikomeye, by’umwihariko mu turere tw’ubuvuzi twa Masisi na Katoyi. Hagati ya tariki ya 2 na 7/01/2026, imirwano yabereye i Kinyumba hafi ya Nyabiondo, hamwe n’ibisasu byarashwe muri Masisi-centre na Bukombo, byateje ubwoba bukabije mu baturage, bituma imiryango myinshi ihunga. Ibyo bisasu byahitanye abasivili benshi, bikavugwa ko byarashwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira iya 24/12, imirwano mishya yabereye hagati ya Kaandja na Kashebere ndetse no muri Kinyumba ku muhanda Nyabiondo–Lukweti, yatumye abaturage benshi bahunga. Mu gace ka Katoyi, imvururu zabereye i Kahunda na Mitimingi ku itariki ya 13/12 zatumye ibihumbi by’abantu bahungira mu bindi bice bya Katoyi no muri teritwari ya Walikale. Abafatanyabikorwa mu by’ubutabazi batangaza ko abantu 24 300 bahunze bageze i Nyalipe na Mobeko kuva hagati mu kwezi kwa cumi n’umwe 2025.

Nanone kandi, ku itariki ya 9/12, abantu bane baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo i Birihi, mu gace ka Mweso.

Muri teritwari ya Lubero, nubwo umutekano wagaragaye ko uhagaze neza ugereranyije n’utundi duce, habaye imirwano hagati ya tariki ya 4 na 27/12 i Liboyo, ku muhanda Njiapanda–Kambau. Ibi byatumye abaturage bahungira mu midugudu ya Pawanza na Kambau, nubwo imibare nyakuri y’abahunze itaramenyekana.

Kuva mu ntangiriro za 2025, intambara yakomeje gufata indi ntera, by’umwihariko bitewe n’ibitero bya Wazalendo, bavugwaho gushyigikirwa na Leta mu Ntara za Kivu zombi. Ibi byatumye amagana y’ibihumbi by’abaturage bava mu byabo, bikarushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi cyari gisanzwe gikomeye. Abantu amagana barishwe, abandi ibihumbi barakomereka, mu gihe imihanda ifunze n’umutekano muke bikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi.

Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye y’ubutabazi ikomeje gukora uko ishoboye, ishaka uko yagera ku baturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara, ibaha ubuvuzi bwihutirwa, ibiribwa n’ubundi bufasha bw’ibanze. Umuryango w’Abibumbye ushimangira ko hakenewe byihutirwa inzira y’ubutabazi itabangamiwe kandi itekanye, kugira ngo ubufasha bugere ku babukeneye.

Nubwo hari intambwe zigaragara mu biganiro byo gushakira umuti w’amakimbirane—birimo inzira ya Washington iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kibazo cya RDC n’u Rwanda, ndetse n’uruhare rwa Qatar mu guhuza RDC n’umutwe wa AFC/M23—ibibera ku butaka biracyerekana ko amahoro akiri kure. Ni muri urwo rwego amajwi menshi akomeje gusaba impande zose bireba kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinywe, kugira ngo intwaro zicecekeshwe burundu, maze abaturage b’aka karere bamaze hafi imyaka 30 mu ntambara babone amahirwe mashya y’amahoro arambye.

Tags: ImirwanoRdcRutshuruWazalendo
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
AFC/M23 Yafashe Agace k’Ingenzi muri Walikale

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye...

Read moreDetails

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi byongeye gusaba...

Read moreDetails

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)...

Read moreDetails

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, aravuga...

Read moreDetails

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO Umunyamerika James Swan yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, buzwi nka MONUSCO, asimbuye...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?