Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano wakomeje kuba muke cyane mu kwezi kwa cumi nabiri 2025. Imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo yakomeje kugaragara mu duce dutandukanye, itera kwimurwa kw’abaturage ku bwinshi no gukaza ikibazo cy’ubutabazi. Ibi byagarutsweho muri raporo y’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA RDC), yashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 17/01/2026, ikubiyemo isesengura ry’ibyabaye mu kwezi gushize kwa cumi nabiri umwaka 2025.
Muri teritwari ya Rutshuru, imirwano yakomeje kwibasira ibice bitandukanye birimo Kanyabayonga, Kihondo na Bukombo. Hagati ya tariki ya 2 na 6/12, abantu batandatu baguye mu mirwano, mu gihe abandi icyenda bakomerekeye mu duce twa Bukombo na Kihondo. Ku matariki ya 16 na 17/12, imirwano yabereye i Muko, Karambi na Mashango, ihitana byibura umuntu umwe, ikomeretsa benshi, ndetse inasiga amazu menshi atwitswe.
Ikindi gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ni ugusahurwa kw’Ikigo Nderabuzima cya Ngohola ku itariki ya 16/12, byagize ingaruka ku itangwa rya serivisi z’ubuvuzi ku baturage barenga 8 000.
OCHA RDC igaragaza ko kugera ku baturage bakeneye ubutabazi byakomeje kugorana cyane, cyane cyane ku mihanda ya Katsiru–Mushababwe, Kikuku–Kashalira–Kibirizi na Kikuku–Kyahala–Mirangi, bitewe n’umutekano muke. Ku itariki ya 11/12, imvururu zabereye i Kyahala zatumye ibikorwa by’ubutabazi mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura bihagarikwa by’agateganyo, bituma imiryango 590 y’abahunze ibura ubufasha yari yiteze.
Muri icyo gihe kandi, imiryango 247 y’abahunze yakiriwe mu mujyi wa Kiwanja, nyuma yo guhunga imirwano yabereye i Kashalira, Katsiru na Ihula. Raporo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cumi nabiri 2025, imiryango 1 327 yahungiye i Kiwanja, aho ibayeho mu bukene bukabije, mu gihe ubushobozi bw’abashinzwe ubutabazi budahagije.
Muri teritwari ya Masisi, OCHA RDC ivuga ko umutekano wakomeje guhungabana bikomeye, by’umwihariko mu turere tw’ubuvuzi twa Masisi na Katoyi. Hagati ya tariki ya 2 na 7/01/2026, imirwano yabereye i Kinyumba hafi ya Nyabiondo, hamwe n’ibisasu byarashwe muri Masisi-centre na Bukombo, byateje ubwoba bukabije mu baturage, bituma imiryango myinshi ihunga. Ibyo bisasu byahitanye abasivili benshi, bikavugwa ko byarashwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira iya 24/12, imirwano mishya yabereye hagati ya Kaandja na Kashebere ndetse no muri Kinyumba ku muhanda Nyabiondo–Lukweti, yatumye abaturage benshi bahunga. Mu gace ka Katoyi, imvururu zabereye i Kahunda na Mitimingi ku itariki ya 13/12 zatumye ibihumbi by’abantu bahungira mu bindi bice bya Katoyi no muri teritwari ya Walikale. Abafatanyabikorwa mu by’ubutabazi batangaza ko abantu 24 300 bahunze bageze i Nyalipe na Mobeko kuva hagati mu kwezi kwa cumi n’umwe 2025.
Nanone kandi, ku itariki ya 9/12, abantu bane baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo i Birihi, mu gace ka Mweso.
Muri teritwari ya Lubero, nubwo umutekano wagaragaye ko uhagaze neza ugereranyije n’utundi duce, habaye imirwano hagati ya tariki ya 4 na 27/12 i Liboyo, ku muhanda Njiapanda–Kambau. Ibi byatumye abaturage bahungira mu midugudu ya Pawanza na Kambau, nubwo imibare nyakuri y’abahunze itaramenyekana.
Kuva mu ntangiriro za 2025, intambara yakomeje gufata indi ntera, by’umwihariko bitewe n’ibitero bya Wazalendo, bavugwaho gushyigikirwa na Leta mu Ntara za Kivu zombi. Ibi byatumye amagana y’ibihumbi by’abaturage bava mu byabo, bikarushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi cyari gisanzwe gikomeye. Abantu amagana barishwe, abandi ibihumbi barakomereka, mu gihe imihanda ifunze n’umutekano muke bikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi.
Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye y’ubutabazi ikomeje gukora uko ishoboye, ishaka uko yagera ku baturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara, ibaha ubuvuzi bwihutirwa, ibiribwa n’ubundi bufasha bw’ibanze. Umuryango w’Abibumbye ushimangira ko hakenewe byihutirwa inzira y’ubutabazi itabangamiwe kandi itekanye, kugira ngo ubufasha bugere ku babukeneye.
Nubwo hari intambwe zigaragara mu biganiro byo gushakira umuti w’amakimbirane—birimo inzira ya Washington iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kibazo cya RDC n’u Rwanda, ndetse n’uruhare rwa Qatar mu guhuza RDC n’umutwe wa AFC/M23—ibibera ku butaka biracyerekana ko amahoro akiri kure. Ni muri urwo rwego amajwi menshi akomeje gusaba impande zose bireba kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinywe, kugira ngo intwaro zicecekeshwe burundu, maze abaturage b’aka karere bamaze hafi imyaka 30 mu ntambara babone amahirwe mashya y’amahoro arambye.




