Kivu y’Amajyepfo: Akanama ka Loni kagejejweho impungenge zikomeye ku bwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage
Minembwe Capital News (MCN)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 03/10/2026, Umuryango wa Sosiyete Sivile wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamenyesheje Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’ibibazo by’umutekano muke n’iby’ubutabazi bikomeje kwibasira abaturage bo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu buhamya bwatangiwe imbere y’ako Kanama, uwo muryango wagaragaje ko intambara n’ihohoterwa bikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi, birimo ubwicanyi, kwimura abaturage ku ngufu, kubuza imiryango itanga ubutabazi kugera ku babukeneye, ndetse no guhohotera abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo, iyobowe na Néné Bintu, yavuze ko kuva mu mwaka ushize, umubare w’abamaze guhitanwa n’intambara muri RDC wageze hafi kuri miliyoni 10, nk’uko byagaragajwe mu buhamya bwayo. Yongeyeho ko muri Kivu y’Amajyepfo honyine hari impunzi zo mu gihugu imbere zigera ku 800.000 zimaze amezi atandatu zitabona ubufasha bw’ibanze.
Izo mpunzi ziri mu bice bitandukanye birimo Numbi, Minembwe, Kaniola, Itombwe na Mwenga. Uwo muryango wavuze ko inzira z’ubutabazi zafunzwe, ndetse ko zikoreshwa nk’intwaro mu ntambara, bigatuma abaturage benshi babura ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Mu gihe ibyo bibazo bikomeje kwiyongera, abaturage b’Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano wabo, bitewe n’ibitero n’ubwicanyi bivugwa ko bibibasira mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu birego byagiye bigarukwaho n’amasoko atandukanye, imitwe ya Wazalendo irashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bikorerwa abo baturage, ku bufatanye n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi. Muri iyo mitwe harimo Imbonerakure, zifitanye isano n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, na FDLR.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu na bo bakomeje guhura n’iterabwoba, gufatwa no gushimutwa bazira gukusanya amakuru ku bwicanyi, imva rusange, imisoro itemewe n’amategeko n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’abaturage, cyane cyane mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abanyamakuru na bo ntiborohewe, kuko bamwe bafungwa, abandi bagacecekeshwa cyangwa bakaburirwa irengero bazira gutangaza amakuru agaragaza ihohoterwa rikorerwa abaturage. Umuryango wa Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyepfo wagaragaje ko itegeko ryo mu 2023 rigamije kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu ridashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Kubera izo mpungenge, uwo muryango wasabye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kongera imbaraga mu kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bose bashaka kugeza ku ruhando mpuzamahanga ukuri ku bibazo abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bahura na byo.
Ku bijyanye n’impamvu z’intambara, abahagarariye uwo muryango bavuze ko amakimbirane ari mu bice bitanduakanye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo adakwiye kureberwa gusa mu ndorerwamo y’amakimbirane ashingiye ku moko, ahubwo ko anafitanye isano n’inyungu z’ubukungu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu byifuzo bine by’ingenzi byagejejwe ku Kanama ka Loni, basabye ko umwanzuro wa 2773 wa Loni ushyirwa mu bikorwa byihutirwa, hagamijwe kurengera abasivili no gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Basabye kandi ko inzira z’ubutabazi zifungurwa kugira ngo imiryango itanga ubufasha ibashe kugera ku baturage bose babukeneye, nta mananiza cyangwa kubogama.
Ikindi cyifuzo cyabo ni uguteza imbere ibiganiro byahuriza hamwe sosiyete sivile, abagore n’urubyiruko, hagamijwe kubungabunga ubumwe bw’igihugu, imibanire myiza hagati y’abaturage n’ubusugire bw’ubutaka bwa RDC, mu gihe hakomeje kugaragara impungenge z’ibishobora gutuma igihugu kigabanywamo ibice.
Ku bijyanye n’ubutabera mu by’ubukungu, uwo muryango wasabye ko hafatwa ibihano ku bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Iyi myanzuro n’ibyifuzo byagejejwe ku Kanama ka Loni bigaragaza uburemere bw’ibibazo by’umutekano n’ubutabazi bikomeje kwibasira abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo uwo muryango wa Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyepfo wibanze ku bikorwa by’ihohoterwa n’intambara muri rusange, wanagaragaje ibirego by’ubwicanyi bivugwa ko byibasira Abaturage.
Mu gihe intambara ikomeje gusenya imibereho y’abaturage, kurengera abasivili bose hatitawe ku bwoko cyangwa aho bakomoka, gukumira ubwicanyi no guhana ababugizemo uruhare bikomeje kuba imwe mu nshingano zikomeye z’inzego za RDC n’umuryango mpuzamahanga.
Minembwe Capital News (MCN)






