Kivu y’Epfo: Drone yo mu bwoko bwa CH-4 ya FARDC yahanuwe na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Mu karere ka Nzibira, kari muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryahanuye drone yo mu bwoko bwa CH-4, y’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo mu gace byabereyemo avuga ko drone yahise igwa nyuma yo kuraswaho ubwo yari hejuru y’aka gace.
Iyi drone yari yashyizwe mu kirere mu bikorwa byo gukurikirana aho abarwanyi ba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho baherereye, gusuzuma ibirindiro byabo no gutanga amakuru y’iperereza rya gisirikare. Ibi byabaye mu gihe Leta ya Congo n’iri huriro bari bamaze kwemeranya ku guhagarika imirwano hagamijwe gushyigikira ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar.
Amakuru ahabwa umwihariko n’inzego z’iperereza muri aka gace avuga ko drone yahanuwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gihe impande zombi zimaze iminsi zirebana ay’ingwe ku birebana n’uwaba warenze ku masezerano y’agahenge.
Ni ibyabaye kandi mu gihe Minisitiri w’Itangazamakuru wa Congo, Patrick Muyaya, aherutse gutangaza kuri TV5 Monde ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ariyo yatangije ibitero bishobora gusenya agahenge kari kariho, anavuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo nta ruhare babigizemo. Iri huriro rya AFC /M23/MRDP-Twirwaneho naryo ryo rikomeza gushinja FARDC gukoresha ibikoresho bya gisirikare mu buryo burenga ku masezerano, birimo kurasisha drone mu bice bigenzurwa naryo.
Abasesenguzi b’akarere n’abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko guhanurwa kwa drone ya CH-4, kimwe n’ibikorwa bya gisirikare biri gukomeza kugaragara muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, byongera urujijo ku cyizere cyo kubahiriza agahenge ndetse bigateza impungenge ku kuba ibiganiro bya Doha byagera ku musaruro.
Mu gihe impande zombi zirebana ay’ingwe, abaturage bo muri aka gace barasaba ko amahoro ataganirwaho gusa, ahubwo anubahirizwa, kugira ngo ibikorwa bya gisirikare bihagarare burundu maze ubuzima busubire mu buryo.






