Kivu y’Epfo: Ibisasu Byaturutse i Burundi Byahitanye Umugore n’Abana Babiri
Mu gihe imirwano ikomeje gukomera mu bice byegereye umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi, abaturage bo mu kibaya cya Rusizi, muri teritware ya Walungu, bashegeshwe n’igitero cy’ibisasu byahitanye abasivili batatu, harimo umugore n’abana be babiri, gikomeretsa undi mwana.
Amakuru yemejwe n’umuturage wo mu gace ka Rusizi yabwiye Minembwe Capital News ko ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki ya 04/12/2025, ubwo ibisasu byatewe n’ingabo z’u Burundi byarangiye bihitanye ubuzima bw’uyu muryango.
Yagize ati: “Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ingabo z’u Burundi zateye ibisasu byahitanye umugore n’abana be babiri, undi mwana arakomereka bikomeye.”
Umuturage yakomeje asobanura ko aho uyu muryango wahitanywe ari mu gace kitwa ku Musumari, hagati ya Ngomo na Kamanyola, munsi y’umuhanda, ahantu hafatwa nk’ahitaruye imirwano ikomeje kubera ku misozi yo hafi aho.
Yongeyeho ko imbunda zakoreshejwe mu gutera ibi bisasu zashinzwe ku butaka bw’u Burundi ahitwa Binyange, ahazwi nk’ahantu hororerwa inka z’Abarundi, hakaba hanegereye umupaka uhuza iki gihugu na RDC, hatandukanye n’aho imirwano nyamukuru yakomereje.
Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje gututumba hagati ya AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, imirwano ikaba yarabaye myinshi kuva ku wa Kabiri. Ku munsi w’uyu wa Kane, ihangana rikomeye ryabereye ku musozi wa Munanira, hejuru ya Luvungi na Lubarika.
Abaturage bo muri ibi bice bakomeje gusaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo harindwe ubuzima bw’abasivili, kuko ibikorwa by’intambara bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye ku mibereho n’umutekano wabo.






