• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 13, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amateka Yanditswe i Washington: Perezida Kagame na Tshisekedi Basinye Amasezerano y’Amahoro Yari Ategerejwe n’Isi Yose

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 4, 2025
in Regional Politics
0
Amateka Yanditswe i Washington: Perezida Kagame na Tshisekedi Basinye Amasezerano y’Amahoro Yari Ategerejwe n’Isi Yose
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amateka Yanditswe i Washington: Perezida Kagame na Tshisekedi Basinye Amasezerano y’Amahoro Yari Ategerejwe n’Isi Yose

Mu muhango w’amateka wabereye i Washington DC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) basinye amasezerano akomeye agamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, amasezerano yari amaze imyaka irenga 30 ategerejwe n’Isi yose.

READ ALSO

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

Uyu muhango wakurikiwe n’abantu benshi ku Isi, wabanjirijwe n’ijambo rya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imbwirwaruhame za Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere bafite uruhare rukomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro.

Perezida Trump yakiriye abayobozi barimo Perezida João Lourenço wa Angola akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida William Ruto wa Kenya uyoboye EAC, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Perezida Faure Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza na AU.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko iki gikorwa ari “umunsi wanditse amateka mashya y’amahoro muri Afurika,” agaragaza ko ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo kimaze guhitana abarenga miliyoni mu myaka 30 ishize. Yanashimye ubutwari n’ubushake bwa Kagame na Tshisekedi, avuga ko ibiganiro byabo byabaye mu muhezo byerekanye ubushake bukomeye bwo guharanira amahoro n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Trump n’ubutegetsi bwe uburyo bwihariye bwakoreshejwe mu gushaka igisubizo cy’ibibazo byananiranye mu myaka ishize. Yavuze ko uburyo Washington yakoresheje butabogamye kandi bushingiye ku kwinjira mu mizi y’ikibazo, bituma amarembo y’ibiganiro byubaka afunguka ku mpande zombi.

Kagame yibukije ko u Rwanda kuva kera rwifuzaga umubano mwiza na RDC, ashimangira ko amasezerano yasinywe afite agaciro kanini ku Rwanda “kuko arimo ibisubizo birambye kandi bisobanutse.” Yongeraho ko “niba hari icyananirwa gushyirwa mu bikorwa, kizaturuka mu Banyafurika ubwabo,” asaba ko ubihuza bwongera gushyirwa imbere.

Ku ruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi yijeje gukorana n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano, avuga ko ari “intambwe y’amateka igamije guhashya umuzi w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.” Yavuze ko umutekano w’Abanyekongo, kurandura imitwe yitwaje intwaro no guteza imbere ubukungu ari byo byitezwe kuri aya masezerano.

Impamvu aya masezerano ya Kigali–Kinshasa yo muri Washington afatwa nk’intangiriro y’amahoro mashya:

Ashyiraho uburyo bushya kandi bunoze bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ahamagaza Congo n’u Rwanda gukorana mu mutekano no mu butwererane nta kubogama.

Ateza imbere inzira nshya y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’iterambere.

Anatewe ingabo mu bitugu n’umuryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye.

Gusinya kw’aya masezerano mu biro bya Perezida wa Amerika byafashwe nk’igisubizo cy’amateka y’imyaka irenga 30 y’intambara, ubuhunzi, umutekano muke n’amarira y’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano ateganya ishoramari rinini, imishinga y’iterambere, uburyo bushya bwo kubungabunga umutekano, n’inzego z’ubuhuza zishobora guhindura amateka y’akarere gahora mu bibazo ariko gafite ubushobozi bukomeye bwo kuba igicumbi cy’iterambere rya Afurika yo hagati.

Tags: TrumpTshisekedi amazezerano

Related Posts

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
Regional Politics

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

September 12, 2026
Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege
Regional Politics

Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege

September 11, 2026
Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi
Regional Politics

Rwanda–RDC : L’ambassadrice Urujeni accuse Kinshasa de poursuivre sa coopération avec les FDLR et les Wazalendo et appelle à traiter le problème à la racine

September 10, 2026
Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi
Regional Politics

Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi

September 9, 2026
Uganda: Arrests of Former CMI Chiefs Bring Military Intelligence Back Into the Spotlight of the Country’s History
Regional Politics

Uganda: Arrests of Former CMI Chiefs Bring Military Intelligence Back Into the Spotlight of the Country’s History

September 9, 2026
Next Post
Supermoon yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda

Supermoon yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Byinshi kuri Ebola Ikomeje Kubica Bigacika muri RDC: Tshisekedi Aho Kurwanya Iki Cyorezo Akomeje Intambara, Ibyo Atangaza Binyuranyije n’Ibibera ku Butaka
  • Les Wazalendo se divisent en deux camps : au cœur des tensions entre Yakutumba et la nouvelle Alliance of Congolese Patriots (A.P.C.)
  • Wazalendo Bacitsemo Ibice Bibiri: Imbere mu Makimbirane ya Yakutumba n’Ihuriro Rishya A.P.C.
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?