Kivu y’Epfo: Imirwano yakomeje gukaza umurego hagati ya AFC/M23/MRDP n’Ingabo za RDC
Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari bayo n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP yarushijeho gukaza umurego mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yarakomeje no ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 06/10/2025, aho impande zihanganye zahanganiye mu mashyamba ya teritware ya Shabunda.
Ni nyuma y’aho mu mpera za kiriya cyumweru gishize iyi mirwano yaberaga mu duce duherereyemo imbibi zigabanya za teritware ya Mwenga, Walungu na Shabunda.
Nk’uko binazwi yanasize utwo duce yaberagamo turimo Chulwe, Lumbimbe, Lutunkulu, na Mulambura, AFC/M23/MRDP itwigaruriye.
Amakuru neza akagaragaza ko yatangiye ku mugoroba wo ku wa gatanu, irakomeza ku wa gatandatu, ku cyumweru ndetse n’ahar’ejo ku wa mbere.
Bamwe mu baturage batuye muri utwo duce babwiye Minembwe Capital News ko urusaku rw’imbunda zarutura bagikomeje kurwumva kuva ku mu goroba wo ku wa gatanu.
Yanavuze kandi ko kuri uyu wa mbere ho rwarimo rwumvikanira cyane mu ishyamba rya Kibandamangabo ribarizwa muri Shabunda.
Iyi teritware ya Shabunda ikaba izwiho ko ikungahaye ku mabuye y’agaciro kurusha ahandi ahariho hose muri Kivu y’Amajyepfo.
Uretse kuba ikungahaye ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa kaseteriti, zahabu n’andi ni na yo kandi nini mu yandi ma teritware agize iyi ntara ya Kivu y’Epfo.
Mu gihe uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP wa kwigarurira Shabunda yose, waba wungutse igice cyingenzi kizaba cyiyongereye ku bindi wagiye ubohoza mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ni gice kandi cyatuma biworohera gufata n’indi mijyi itandukanye irimo n’uwa Uvira, kuko gihuriyemo inzira zigihuza na Mwenga, Uvira n’intara ya Maniema.
Igitangaje uko uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP ukomeza kwagura ibirindiro byawo ni nako kandi wunguka n’abasirikare bashya.
Hagati gusa muri uku kwezi kwa cumi n’ukwa cyenda, umaze kunguka abasirikare bakabakaba ibihumbi 20, ni mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa cyenda wungutse 7447, na ho muri uku kwa cumi wunguka abarenga ibihumbi 9.
Ndetse kandi na Wazalendo bawiyunzemo muri teritware ya Walikale na Lubero mu mpera zakiriya cyumweru dusoje babarirwa mu magana.