Kivu y’Epfo: Imyigaragambyo y’abaturage kubera umutekano muke wakajije umurego nyuma y’iyicwa ry’umugore mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro
Mu mujyi wa Kamituga, uherereye muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bakoze imyigaragambyo yamagana umutekano muke umaze iminsi ugaragara muri aka gace.
Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro ku rugo rwa Bwana Songa Lugendo, uzwi ku izina rya Songa Kibwana, ruherereye muri Quartier ya Kikindi, aho basize bishe umugore we.
Nk’uko abatangabuhamya babivuga, aba bagizi ba nabi binjiye mu rugo mu masaha y’ijoro, bitwaje intwaro, bagamije kwambura no gutera ubwoba. Muri urwo rugomo, umugore yahasize ubuzima, bitera ubwoba n’agahinda abaturage.
Abaturage mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2025, baje ku mihanda mu myigaragambyo, binubira uburangare bw’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, bavuga ko umujyi wa Kamituga ukomeje kugirwaho ingaruka n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nta gikozwe ngo bicike.
Bamwe mu bari mu myigaragambyo bavuze ko bashaka ko ubuyobozi bwa leta bushyira ingufu mu kongera ingabo n’abapolisi, ndetse bakanakora iperereza ryimbitse ku buryo abakoze ubwo bwicanyi bagezwa imbere y’ubutabera.
Umuyobozi w’umujyi wa Kamituga ntaragira icyo atangaza ku by’iyi myigaragambyo n’ubwicanyi bwabaye, ariko abashinzwe umutekano bavuze ko iperereza ryatangiye.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi gikurikiye ibindi bikorwa by’ubwicanyi n’ubujura bimaze igihe bivugwa muri aka gace, bikaba bikomeje guhungabanya ituze n’umutekano w’abaturage.






