Kivu y’Epfo: Urusaku rw’imbunda rwumvikanye mu Mikenke, harakekwa igikorwa cya gisirikare cyakurura imirwano mishya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki ya 04/11/2025, urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu gace ka Birarombili, gaherereye mu misozi y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yizewe yemeza ko urwo rusaku rwaturutse ku ngabo za FARDC, iz’u Burundi na Wazalendo, barasa mu bice biri hafi y’aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera.
Nk’uko bivugwa n’abaturage b’aho, imbunda zaturikaga mu buryo bukanganye zerekeza mu gace ka Mikenke, gahana imbibi na Birarombili, ahazwi ko hagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho. Uyu mutwe nturagira icyo utangaza ku bijyanye n’iki gikorwa cya gisirikare, ariko hari impungenge ko bishobora kuba intangiriro y’igitero cyagutse.
Birarombili ni agace gasanzwe karimo ibirindiro by’ingabo za Leta, harimo iza FARDC, iz’u Burundi ziri mu bikorwa by’ubufatanye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’imitwe ya Wazalendo isanzwe ishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi mike ishize, Ingabo z’u Burundi zari zasabye MRDP-Twirwaneho kuva mu Mikenke mu gihe kitarenze amasaha 72, bitaba ibyo bagakurwamo ku ngufu. Icyo gihe, MRDP-Twirwaneho yasubije yivuye inyuma ko Mikenke ari akarere kayo, bityo nta gahunda ifite yo kuhava, ndetse yiteguye kwirwanaho.
Urusaku rw’imbunda rwumvikanye rushobora kuba ari igice cy’igikorwa cyo gushyira igitutu kuri MRDP-Twirwaneho, cyangwa se ikizamini cy’imbaraga mbere y’igitero gitegurwa. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko Leta y’i Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo bateganya kwimura uwo mutwe ku ngufu, by’umwihariko mu duce twingenzi nka Mikenke.
Bamwe mu baturage b’i Mulenge batangiye kugaragaza impungenge ku mutekano wabo n’icyerekezo cy’amahoro, cyane ko iwabo hamaze igihe hahungabanywa n’imirwano hagati ya MRDP-Twirwaneho n’Ingabo z’iki gihugu, FARDC.






