Komanda Fureko wo muri Gumino yakubiswe na Maï-Maï, imuhindura intere
Mu misozi ya Gitoga, iherereye muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa inkuru ibabaje y’umusirikare uzwi ku izina rya Komanda Fureko, umwe mu bayobozi b’umutwe wa Gumino. Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abasore bake b’Abanyamulenge, bahisemo kwifatanya n’inyeshyamba za Maï-Maï Wazalendo, bakora ibikorwa bigamije gukandamiza no kurwanya ubwoko bwabo bw’Abanyamulenge.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko Komanda Fureko hamwe n’abasirikare be bane bafashwe na Maï-Maï, maze barabakubita bikomeye kugeza babasize ari indembe. Amashusho yagiye hanze aberekana barambaraye hasi, buzuye ibikomere n’inguma ku maso no ku mubiri, abagaragaza kandi bababaye bitangaje.
Biravugwa ko aba Maï-Maï babashinja kuba “Abatutsi b’i Rwanda,” babanga hashingiwe ku nkomoko yabo n’isura. Ibi bikaba bikomeza kugaragaza ivangura n’urwango rushingiye ku moko rukomeje kwiganza muri Congo-Kinshasa.
Komanda Fureko bivugwa ko yarashigikiwe bikomeye na Lt Gen Pacifique Masunzu, nawe uherutse gufungirwa i Kinshasa n’inzego z’umutekano za Leta ya RDC. Uyu mugabo kandi ashinjwa n’Abanyamulenge kwifatanya na Maï-Maï mu bikorwa byo kubica, kubasahura ndetse no kunyaga amatungo yabo.
Inkuru ye ni isomo rikomeye ku rubyiruko n’abandi bantu bose bashorwa mu mitwe yitwaje intwaro bagamije inyungu za politiki n’urwango. Fureko yaretse ubwoko bwe, yizera abagamije kuburimbura, none bamugarutseho nk’uko byagendekeye na Masunzu wamubanjirije.
Iyi nkuru ni umuburo: ushobora kuba igikoresho cy’urwango uyu munsi, ejo ukaba igicibwa. Politiki y’urwango n’ivangura ni umuriro usenya uwawucanye mbere y’uko usenya abo yawuhishemo.






