Koreya y’Epfo yarashe ku basirikare ba Koreya ya Ruguru. Ibintu bishobora kuba bibi cyane.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyarashe ku basirikare ba Koreya Yaruguru barinda umupaka uhuza ibihugu byombi, nyuma y’aho ab’iyaruguru bari barenze umupaka.
Ni amakuru yemejwe na perezida wa Kareya y’Epfo, bwana Lee Jae Myung ubwo yari mu ruzinduko mu Buyapani ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 23/08/2025, yavuze ko ingabo ze zarashe kuri bariya basirikare mu gihe bari barenze umupaka.
Habe n’igisirikare cye cyabyemeje, kuko cyatangaje ko cyarashe ayo masasu nyuma yo kubona abasirikare ba Koreya Yaruguru barenze imbibi z’igihugu cyabo bagana mu gihugu imbere. Kigasobanura ko ayo masasu yari ayo kubasubiza inyuma.
Nyuma, Koreya Yaruguru yahise itangaza ko ibyo bakorewe ari ubushotoranyi, kandi ko bishobora kuzanira isi akaga.
Umwe mu basirikare ba Koreya Yaruguru, Lt. Gen. Ko Jong Chol, yavuze ko ibyo Koreya y’Epfo ivuga ko ari amasasu yo kuburira yabikoresheje imbunda ya Mashine Gun inshuro zirenga icumi.
Ati: “Uko si ukuburira, ibintu bishobora gutuma abasirikare bari ku mipaka bashobora gutangira imirwano, ibintu bikaba bibi cyane.”
Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi ubwo intambara yadukaga muri iki gihugu mu 1953. Ni Intambara yanasize igihugu cyari kimwe kivutsemo bibiri, kuva icyo gihe byagumye kugira ubushamirane budashyira kugeza n’ubu.