Kubohorwa kwa Uvira, Intangiriro y’Impinduka n’Icyizere Gishya ku Baturage ba Kivu y’Amajyepfo
Kubohorwa kw’umujyi wa Uvira ni intambwe ikomeye mu mateka y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse bikaba byafunguye icyiciro gishya cy’icyizere ku baturage bo muri aka gace n’abaturiye teritware ya Fizi. Iri hinduka ryatumye ubuzima bw’abaturage butangira gusubira ku murongo, hagaragara umutekano, ituze n’isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukungu byari byarahagaze igihe kirekire.
Mu butumwa bwe, Olivier Rumenge Rugeyo, umunyapolitiki uzwi mu karere akaba yaranigeze guhatanira umwanya w’Ubudepite ku rwego rw’igihugu muri teritware ya Fizi, yagaragaje ko ibyabereye i Uvira bishobora kuba intangiriro y’impinduka zirambye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi bibangamiye Abanyekongo, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Rumenge yagaragaje ko imizi y’izo mbogamizi akenshi ishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, imiyoborere mibi n’abahezanguni ba politiki bagize uruhare mu gusenya umutekano no gukandamiza abaturage b’inzirakarengane. Yibukije ko amahoro arambye atagerwaho hadashyizwe imbere inyungu rusange z’igihugu kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Yashimangiye ko ejo hazaza ha Congo hagomba gushingira ku bumwe n’ubwuzuzanye bw’Abanyekongo bose, hatitawe ku ntara bakomokamo. Yagarutse ku kamaro ko kumva ko abaturage bo muri Katanga, Bandundu, Équateur, Tshopo, Kwilu, Kongo-Central n’ahandi hose basangiye igihugu kimwe n’inshingano imwe yo kugishinga ku mahoro n’iterambere. Ati:
“Congo ni iyacu twese; igomba kubakwa n’abana bayo bose, nta vangura iryo ari ryo ryose.”
Mu duce tumaze kubohorwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, abaturage bavuga ko umutekano wiyongereye ku buryo bugaragara, abantu baragenda amasaha yose batikanga, ubucuruzi n’imirimo iciriritse byongeye gusubukurwa, serivisi z’ibanze ziragaruka, ubuzima busubira ku murongo. Ibi byose, nk’uko babivuga, bitandukanye n’ahandi hakigenzurwa n’ingabo za Leta (FARDC) na Wazalendo kuko hakigaragaramo ihohoterwa, ubwicanyi n’iyicarubozo bikibangamiye abasivili.
Mu butumwa bwe bugenewe cyane cyane urubyiruko, Rumenge Rugeyo yasabye Abanyekongo bato kwiyumvamo inshingano zo kubaka igihugu cyabo. Yagaragaje ko ejo hazaza ha Congo hashingiye ku rubyiruko rufite icyerekezo gishingiye ku bumwe, umutekano n’imiyoborere itanga icyizere. Ati:
“Dukeneye kuzasigira abana bacu igihugu gitekanye, gifite amateka atuma birata kuba Abanyekongo.”
Yasoje ashimangira ko kubaka Congo nshya bishoboka ari uko buri mwana w’igihugu atanze umusanzu we mu kwimakaza ubwumvikane, amahoro arambye n’iterambere rusange, bityo igihugu kikava mu icuraburindi kikerekeza ku cyerekezo gishya cy’ituze n’iterambere rirambye.






