“Kuva kwa AFC/M23 i Uvira Byasize Abaturage mu Kaga Gakomeye batewe na Wazalendo” – HRW
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko kuva gutunguranye kwa AFC/M23 mu mujyi wa Uvira, uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), tariki ya 17/01/2026, byasize abaturage mu kaga gakomeye, by’umwihariko bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.
Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18/01/2026, Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, zasubiye mu mujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bawugenzura igihe kirenga ukwezi. HRW ivuga ko iyi mitwe ya Wazalendo, ihabwa inkunga n’Igisirikare cya Leta, ifite amateka maremare yo guhohotera abasivili mu duce igenzura.
Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru wa HRW mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yagize ati: “Kuba Ingabo za Leta zihari zonyine ntibihagije mu kurinda abasivili, mu gihe imitwe ya Wazalendo ikomeje gufashwa cyangwa kwihanganirwa n’inzego za Leta, nubwo ikomeje gukora ibikorwa by’ihohoterwa.”
Yakomeje ashimangira ko abayobozi ba RDC bagomba gufata ingamba zihuse kandi zifatika zo kugarura umutekano, no kurinda abaturage bose nta vangura, by’umwihariko Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa.
Mu itangazo HRW yashyize ahagaragara, rishingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya, isesengura ry’amafoto n’amashusho yafatiwe aho byabereye, hagaragajwe ibikorwa bikabije by’ubusahuzi byabaye nyuma yo kuhava kwa AFC/M23. Inzu z’abaturage, amaduka, amatorero n’inyubako za Leta byarasahuwe, harimo n’ingo z’Abanyamulenge.
HRW yemeje kandi ko yagenzuye amashusho agaragaza abantu batamenyekanye bambaye imyenda ya gisivili basahura urukiko rw’umujyi wa Uvira, itorero ry’a metodiste risengerwamo n’Abanyamulenge, resitora zitandukanye, inyubako z’ibiro bya Leta, ndetse n’icyambu cya Kalundu, hifashishijwe ikoranabuhanga rya geolocalisation. Amakuru aturuka muri uwo mujyi agaragaza ko abantu benshi bakomeretse, mu gihe HRW ikomeje iperereza ku makuru avuga ko hari abasivili bishwe nyuma yo kuhava kwa AFC/M23.
Umwe mu baturage ba Uvira yagize ati: “Duhangayikishijwe bikomeye n’umutekano wacu. Hari abasirikare cyangwa Wazalendo bazenguruka basaba abaturage telefone, kandi hari n’abarashwe ndetse n’abishwe.”
Human Rights Watch ivuga kandi ko yakiriye amakuru yizewe agaragaza ko imitwe ya Wazalendo yabujije abaturage guhungira mu gace k’i misozi miremire y’i Mulenge, muri teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira. Ibi byatumye abaturage bagira impungenge zikomeye zo kutamenya inzira zitekanye zo guhungiramo nyuma yo kuva kwa AFC/M23, impungenge ziyongerwa no gukomeza gufungwa k’umupaka uhuza RDC n’u Burundi.





