• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 13, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 22, 2026
in Regional Politics
0
U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, gutangiza ibiganiro by’amahoro bidaheza impande zose, byagaragajwe nk’inzira yizewe kandi irambye yo gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire aranga Abanye-Congo.

READ ALSO

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 19/01/2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yasabye Abanye-Congo bo mu byiciro byose kurenga amacakubiri n’amakimbirane ya politiki n’ayandi, bakiyemeza kuganira mu bwisanzure no kongera kubaka igihugu cyabo gishingiye ku bwiyunge n’amahoro arambye.

Iyi minisiteri yagaragaje ko iki cyifuzo kiri mu murongo wa gahunda y’amahoro yateguwe ku bufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, isaba ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kwemera kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano, zirimo n’imitwe imurwanya nka AFC/M23.

Ku ruhande rw’u Bubiligi, Umwami Philippe yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi i Davos mu Busuwisi, aho bombi bari bitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum). Ibyo biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo byakemurwa mu buryo burambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasobanuye ko Umwami Philippe yasabye Perezida Tshisekedi gutegura ibiganiro by’amahoro by’Abanye-Congo bihuza impande zose kandi bidaheza n’umwe, amwizeza ko u Bubiligi bwiteguye gutanga umusanzu wabwo mu kubishyigikira.

Yagize ati: “Twashimangiye ko dushyigikiye ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemurwa binyuze mu nzira z’amahoro, hubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu, kandi tunasaba ko haba ibiganiro by’igihugu cyose bidaheza n’umwe.”

Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bimaze hafi umwaka wose bitegura iyi gahunda y’ibiganiro by’amahoro by’Abanye-Congo. Muri uru rugendo, byaganiriye n’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta, n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye, hagamijwe gukusanya ibitekerezo n’inama byafasha RDC kugera ku mahoro arambye.

Aya madini agaragaza ko amahoro arambye muri RDC atagerwaho hatitawe ku mizi y’ibibazo byugarije iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1960. Ibyo bibazo birimo imiyoborere idahwitse, umutekano muke, ibibazo by’ubukungu, isesagura ry’umutungo kamere, ndetse n’ihungabana ry’imibanire n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma ya RDC ntirashyigikira ku mugaragaro iyi gahunda yateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, isobanura ko ayo madini atamagana ku buryo bugaragara ibikorwa by’ihuriro AFC/M23. Ahubwo, ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura izindi gahunda z’ibiganiro by’amahoro bwifuza kwiyoborera, nubwo bigaragara ko zifite byinshi zihuriyeho n’ibitekerezo byatanzwe n’aya madini.

Tags: amahoroFranceRdcTshisekedi

Related Posts

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
Regional Politics

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

September 12, 2026
Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege
Regional Politics

Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege

September 11, 2026
Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi
Regional Politics

Rwanda–RDC : L’ambassadrice Urujeni accuse Kinshasa de poursuivre sa coopération avec les FDLR et les Wazalendo et appelle à traiter le problème à la racine

September 10, 2026
Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi
Regional Politics

Rwanda–RDC: Ambasaderi Urujeni yashinje Kinshasa gukomeza gukorana na FDLR na Wazalendo, asaba gukemura ikibazo mu mizi

September 9, 2026
Uganda: Arrests of Former CMI Chiefs Bring Military Intelligence Back Into the Spotlight of the Country’s History
Regional Politics

Uganda: Arrests of Former CMI Chiefs Bring Military Intelligence Back Into the Spotlight of the Country’s History

September 9, 2026
Next Post
RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage?

RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Byinshi kuri Ebola Ikomeje Kubica Bigacika muri RDC: Tshisekedi Aho Kurwanya Iki Cyorezo Akomeje Intambara, Ibyo Atangaza Binyuranyije n’Ibibera ku Butaka
  • Les Wazalendo se divisent en deux camps : au cœur des tensions entre Yakutumba et la nouvelle Alliance of Congolese Patriots (A.P.C.)
  • Wazalendo Bacitsemo Ibice Bibiri: Imbere mu Makimbirane ya Yakutumba n’Ihuriro Rishya A.P.C.
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?