• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 22, 2026
in Regional Politics
0
U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, gutangiza ibiganiro by’amahoro bidaheza impande zose, byagaragajwe nk’inzira yizewe kandi irambye yo gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire aranga Abanye-Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 19/01/2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yasabye Abanye-Congo bo mu byiciro byose kurenga amacakubiri n’amakimbirane ya politiki n’ayandi, bakiyemeza kuganira mu bwisanzure no kongera kubaka igihugu cyabo gishingiye ku bwiyunge n’amahoro arambye.

Iyi minisiteri yagaragaje ko iki cyifuzo kiri mu murongo wa gahunda y’amahoro yateguwe ku bufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, isaba ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kwemera kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano, zirimo n’imitwe imurwanya nka AFC/M23.

Ku ruhande rw’u Bubiligi, Umwami Philippe yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi i Davos mu Busuwisi, aho bombi bari bitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum). Ibyo biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo byakemurwa mu buryo burambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasobanuye ko Umwami Philippe yasabye Perezida Tshisekedi gutegura ibiganiro by’amahoro by’Abanye-Congo bihuza impande zose kandi bidaheza n’umwe, amwizeza ko u Bubiligi bwiteguye gutanga umusanzu wabwo mu kubishyigikira.

Yagize ati: “Twashimangiye ko dushyigikiye ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemurwa binyuze mu nzira z’amahoro, hubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu, kandi tunasaba ko haba ibiganiro by’igihugu cyose bidaheza n’umwe.”

Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bimaze hafi umwaka wose bitegura iyi gahunda y’ibiganiro by’amahoro by’Abanye-Congo. Muri uru rugendo, byaganiriye n’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta, n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye, hagamijwe gukusanya ibitekerezo n’inama byafasha RDC kugera ku mahoro arambye.

Aya madini agaragaza ko amahoro arambye muri RDC atagerwaho hatitawe ku mizi y’ibibazo byugarije iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1960. Ibyo bibazo birimo imiyoborere idahwitse, umutekano muke, ibibazo by’ubukungu, isesagura ry’umutungo kamere, ndetse n’ihungabana ry’imibanire n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma ya RDC ntirashyigikira ku mugaragaro iyi gahunda yateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, isobanura ko ayo madini atamagana ku buryo bugaragara ibikorwa by’ihuriro AFC/M23. Ahubwo, ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura izindi gahunda z’ibiganiro by’amahoro bwifuza kwiyoborera, nubwo bigaragara ko zifite byinshi zihuriyeho n’ibitekerezo byatanzwe n’aya madini.

Tags: amahoroFranceRdcTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?