Kuwihene Hongeye Kuvugwa Ibitero Bikomeye: FRN Yahise Ifata Icyemezo!
Minembwe Capital News (MCN)
Umuvugizi w’Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo z’iri huriro ziri mu bikorwa byo kurinda abasivili mu gace ko Kuwihene no mu nkengero zako, nyuma y’uko ingabo ashinja gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa zongeye kugaba ibitero muri icyo gice giherereye mu Rugezi, ku butaka bwa Minembwe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri iki Cyumweru tariki ya 15/11/2026, Lawrence Kanyuka yavuze ko guhera saa 07:05, ihuriro ry’ingabo ashinja gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangije ibitero byo ku butaka, byibasiye uduce dutuwe cyane two Kuwihene, mu nkengero zako ndetse n’utundi duce two mu karere ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byibasiye ahantu hatuwe n’abaturage benshi, asobanura ko ingabo za FRN zahise zishyira mu bikorwa ingamba zo kurinda abasivili no kubarinda ibitero by’izo ngabo.
Yongeyeho ko muri icyo gihe ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) zari zimaze kwitegura no kujya mu bikorwa byo kurengera abaturage, mu rwego rwo kubarinda ibitero yavugaga.
Ibi ni ibyatangajwe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa FRN, binyuze ku rubuga rwa X.
Gusa, amakuru MCN yamenye avuga ko FRN yahise itabara, ikirwanaho ndetse igasubiza inyuma ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivugwa ko rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya.
Minembwe Capital News (MCN)
