Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Kw’ibuka Intwari Gen.Makanika byahuje Mutualite zibiri zari zisanzwe zidacyana uwaka mu Banyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 29, 2025
in History
0
Kw’ibuka Intwari Gen.Makanika byahuje Mutualite zibiri zari zisanzwe zidacyana uwaka mu Banyamulenge.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kw’ibuka Intwari Gen.Makanika byahuje Mutualite zibiri zari zisanzwe zidacyana uwaka mu Banyamulenge.

You might also like

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Nyuma y’aho i Nakivale muri Uganda ahari inkambi y’impunzi icyumbikiwemo n’abarimo n’Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bibiri bemeje ko bagomba gukora umuhango wo kw’ibuka Intwari y’i Mulenge, General Rukunda Michel wari waramamaye ku izina rya Makanika, uheruka gutabaruka; Mutualite zibiri z’Abanyamulenge zitavugaga rumwe muri iyo nkambi, kubera uwo muhango zemezanyije kuwukorera hamwe. Ibyafashwe nk’intambwe ikomeye mu bwiyunge.

Ni bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ejo ku wa gatanu, aho riteweho imikono y’izi Mutualite zimpande zombi, rigaragaza ko ubuyobozi bw’izi Mutualite zibiri zireba Abanyamulenge i Nakivale zateguye gukorera hamwe umuhango wo kw’ibuka Gen.Makinika. Kandi ko ziwukora kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2025.

Iri tangazo ritangira rigira riti: “Kubufatanye bwaza Mutualite tuributsa abantu bose ko tariki ya 29/03/2025, tuzasoza kw’ibuka Intwari yacu Gen.Rukunda Michel n’abandi batabarukanye nawe.”

Rikomeza rivuga ko uwo muhango uri butangire igihe c’isaha zirindwi zuzuye zamanywa yo kuri uyu wa gatandatu.

Hejuru y’ibi rikamenyesha ko uwo muhango wo kw’ibuka ubera ku itorero rya New Jerusalem riyobowe na Bishop Joseph Mwumvirwa.

General Rukunda Michel bagiye kwibuka i Nakivale muri Uganda, yishwe tariki ya 19/02/2025, akaba yarishwe n’igitero cya drone y’Ingabo za Leta ya Congo, icyo zagabye i Gakangala mu Minembwe aho yarari. Amakuru Twirwaneho umutwe yari ayoboye yashyize hanze icyo gihe, yagaragaje ko icyo gitero cyaturutse i Kisangani, ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’izi ngabo za Congo, iyobowe na Lt.Gen. Pacifique Masunzu.

Hagataho, izi Mutualite zigiye ku mwibuka iyowe na John Musore igizwe n’umuryango w’Abanyabyinshi, Abasinzira, Abasama, Abadinzi, Abitira, Abasegege, Abatwari, Abahiga n’igice kimwe cy’Abasita n’iyobowe na Innocent Mukiza nayo irimo umuryango w’Abagorora, igice kimwe cy’Abasita, Abahondogo, Abasinga, Abahima, Abazigaba n’abandi…
Ibi akaba ari imwe mu ntambwe nziza zubwiyinge yatewe hagati mu Banyamulenge bari i Nakivale.

Ikigeretse kuri ibyo, nuko n’umuryango w’Abapfizi(Abaheto n’Abadahugwa) wokoreraga kuruhande rw’izo Mutualite zibiri, nawo wemeje gukorera hamwe n’izo Mutualite mu kw’ibuka Intwari y’Abanyamulenge General Rukunda Michel.

Imyaka yari baye ine, Abanyamulenge i Nakivale bakorera muri za Mutualite zibiri nyuma y’aho bagize ibyo batumvikanaho, bahitamo gutandukana mu mwaka wa 2021. Ni bwo imiryango yacitsemo havuka ziriya Mutualite zavuzwe haruguru.

Tags: AbanyamulengeKw'ibukaMakanikaMutualitéNakivale
Share43Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails
Next Post
Bishop Muhoza yakoze kubahakana kuri genocide irimo gukorerwa Abanyamulenge muri RDC.

Bishop Muhoza yakoze kubahakana kuri genocide irimo gukorerwa Abanyamulenge muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?