Kwigaragaza kwa Wazalendo na FDLR ku Gataka Byatumye Impungenge Ziyongera mu Baturage
Amakuru aturuka mu gace ka Gataka, kari mu misozi ya teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeza ko hagaragaye inyeshyamba nyinshi zirimo iza Mai-Mai/Wazalendo n’umutwe wa FDLR, ibintu bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere n’uw’umujyi wa Uvira by’umwihariko.
Nk’uko aya makuru abivuga, izi nyeshyamba zatangiye kwigaragaza mu buryo bugaragara kuva ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20/12/2025, mu gace ka Gataka kegereye inzira igana ku Ndondo, muri grupema ya Bijombo. Aho hantu hazwi nk’ahafite akamaro k’igisirikare kubera uko kegereye umujyi wa Uvira n’indi mihana ikikije uwo mujyi.
Abaturage n’abasesenguzi b’umutekano bavuga ko Wazalendo bazwiho gukorana bya hafi n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe FDLR isanzwe ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba ufite amateka mabi y’ibikorwa by’urugomo mu burasirazuba bwa RDC. Iyi mikoranire ivugwa ikomeje gutera impaka n’impungenge mu baturage bavuga ko ari yo intandaro y’ubwicanyi, isahurwa n’ihohoterwa bamaze igihe bahura nabyo.
Aya makuru akomeza avuga ko FDLR na Wazalendo baba bafite imigambi yo kugaba ibitero mu mujyi wa Uvira, mu gihe abaturage bo muri uwo mujyi n’uturere tuwegereye batangaje ko bateganya imyigaragambyo ku wa Mbere tariki ya 22/12/2025. Iyi myigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye umutwe wa AFC/M23 kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira.
Abategura iyo myigaragambyo bavuga ko kandi bazasaba amahanga kureka AFC/M23 ikongera igasubiza ingabo zayo muri Uvira, bavuga ko kuyivanamo byasize icyuho cy’umutekano cyuzuzwa n’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bashinja kugira uruhare mu kubica no kubasahura imitungo yabo.
Agace ka Gataka, kugaragayemo Wazalendo na FDLR, kari mu ntera ngufi cyane uvuye mu mujyi wa Uvira, kegereye cyane Gafinda, Mitamba na Mugeti mu gice cy’i Ndondo, bigatuma byemezwa ko icyahabera cyose gishobora kugira ingaruka zihuse kandi zikomeye ku mutekano w’umujyi wa Uvira.
Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi, amaso y’abaturage n’ay’amahanga akomeje guhanga ku burasirazuba bwa RDC, aho hakomeje kugaragara ihangana ry’inyungu za politiki n’iza gisirikare, mu gihe abaturage basanzwe ari bo bakomeje kuba igitambo cy’izi ntambara zidacogora.





