• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Leta ya Iran iheruka kugaba igitero kitaziguye kuri Israel, igiye gufatirwa ibindi bihano bikarishye.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2024
in Regional Politics
0
Leta ya Iran iheruka kugaba igitero kitaziguye kuri Israel, igiye gufatirwa ibindi bihano bikarishye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi bwafashye icyemezo cyo gufatira ibindi ibihano leta ya Iran iheruka kugaba igitero gikaze kuri Israel.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Ni byatangajwe na perezida uyoboye aka Nama k’i bihugu by’u Burayi, Charles Michel, aho yagize ati: “Ni ingenzi gukora igishoboka cyose cyo gushira Iran mu kato.”

Ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi bisanzwe byarafatiye Iran ibihano byinshi, birimo n’ibyo bwayifatiye kubera ko yagurishije za drone ku Burusiya bukoresha mu ntambara burwana na Ukraine.

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi ukaba wemeranije kongera ibihano wafatiye kompanyi za Iran zikora indege nto z’intambara zitagira abapilote nizikora ibisasu bya Misile, nyuma y’igitero cya Iran kuri Israel kitari cyari geze kubaho mbere.

Ibi bikaba byaremeranijwe mu Nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yabaye i Nama ya mbere umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi yitabiriwe n’a bategetsi 27 bo mu bihugu bigize uwo muryango kuva Iran yagaba igitero kitaziguye kuri Israel ku wa Gatandatu, tariki ya 12/04/2024.

Iran yagabye kiriya gitero ikoresheje za drone na Misile byose hamwe birenga 300, byarashwe biva muri iki gihugu cya Iran, Iraq, Siliya na Yamen, byinshi muri byo byahanuwe n’igisirikare cya Israel zifashijwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu.

Kuva mbere Iran yakomeje ivuga ko yagabye iki gitero igamije kwihorera ku gitero ivuga ko Israel yagabye kuri Ambasade yayo iri muri Siriya, cyo ku itariki 1/04/2024, cyasize gihitanye abantu babo 13.

Israel yavuze ko izihorera. Ariko abategetsi ba komeye ku Isi bakomeje gusaba ko habaho kwifata, mu rwego rwo kwirinda ko hakwaduka intambara ya karere k’u Burasirazuba bwo hagati.

Nyuma y’i Nama y’u muryango w’ibihugu by’u Burayi yo ku wa Gatatu, tariki ya 16/04/2024, umutegetsi w’u Budage Olaf Scholz yagize ati: “Kuri twe, ni ingenzi ko aka kanya ubu kanakoreshwa mu kurushaho guhosha ubushyamirane ndetse Israel nayo igakora mu kongera imbaraga mu kubaka igihugu cyabo aho gusubiza nayo igaba ibitero kuri Iran.

Israel yasabye Amerika n’u Burayi gufatira ibihano Iran ndetse isaba ko umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps ushirwa ku rutonde rw’i mitwe y’iterabwoba. Ibyo Amerika yarabikoze ariko ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi biracari munzira zo kubikora.

Gusa ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi busanzwe bufitiye ingamba zitandukanye zigambiriye guhana Iran kubera ihonyora ry’u burenganzira bwa muntu, kongera cyane ibikorwa bya Nikleyeli no kubera ubufasha bwa gisirikare Iran iha u Burusiya.

Ku wa Kabiri Amerika yavuze ko ishobora gufatira Iran ibindi bihano, byavuzwe na minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yallen aho yavuze ati: “Amahitamo yose yo guhungabanya gutera inkunga iterabwoba kwa Iran akomeje kuba ku meza.”

Yallen yanaciye amarenga ko ibitoro Iran yohereza mu mahanga, ariho hantu hashoboka Amerika igambiriye.

Ati: “Biragaragara, Iran ikomeje kohereza ibitoro bimwe na bimwe mu mahanga. Hari ibindi dushobora gukora.”

Amerika ikaba iheruka no gusohora itangazo ibinyuranyije kuri Jake Sullivan, umunjyanama w’Amerika mu by’u mutekano rivuga ko gahunda ya Iran yaza Misile na drone, hamwe n’umutwe wa IRGC, na byo bizafatirwa ibindi bihano.

                MCN.
Tags: AmerikaIgiye gufatirwa ibindi bihano bikarishyeIranU Burayi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Kenya, yitabye Imana.

Umugaba mukuru w'ingabo z'igihugu cya Repubulika ya Kenya, yitabye Imana.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?