Leta ya Kinshasa yitwaje M23 ku mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko umutwe wa M23 ariwo nyiribayazana w’impanuka y’ubwato yabereye hafi n’umujyi wa Goma mu kiyaga cya Kivu, ihitana abantu 23 ku munsi w’ejo hashize tariki ya 03/10/2024.
Jean-Jacques Perusi, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, yasobanuye ko ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova muri teritware ya Kalehe bwarohamye kubera ko bwari bwikoreye ibintu byinshi.
Yagize ati: “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu, ubwo bwari bugeze mu gace ka Mukwidja muri teritware ya Kalehe; bwari butwaye abagenzi abagenzi bagera kuri 400 ariko nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 30.”
Ibiro bya perezida wa RDC, byasobanuye ko ubu bwato bwarohamye ubwo bwari mu ntera ya metero 700 bwerekeza ku cyambu cya Kitutu giherereye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bivuga kandi ko ubu bwato, abagenzi bari birinze ku nyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23 bahitamo kunyura iy’amazi.”
Nyuma igisirikare cya RDC, cyatangaje ko abasirikare bacyo barwanira mu mazi batabaye abantu 58 bari muri ubu bwato, babakuramo ari bazima, kandi ko bakomeje gukora ibishoboka ngo batabare abataraboneka.
Hatangiye iperereza kugira ngo bimenyekane niba koko abantu benshi n’ibicuruzwa ubu bwato bwari butwaye ari byo byateye iyi mpanuka. Guverineri Perusi yatangaje ko abafite aho bahurira n’umutekano w’ingendo zo muri Kivu bashobora gufatirwa ibihano.
MCN.