• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Leta ya Kinshasa yitwaje M23 ku mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

minebwenews by minebwenews
October 4, 2024
in Uncategorized
0
Havuzwe impamvu ubwato bwarohamiye mu bice biri hafi n’umujyi wa Goma.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Kinshasa yitwaje M23 ku mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko umutwe wa M23 ariwo nyiribayazana w’impanuka y’ubwato yabereye hafi n’umujyi wa Goma mu kiyaga cya Kivu, ihitana abantu 23 ku munsi w’ejo hashize tariki ya 03/10/2024.

Jean-Jacques Perusi, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, yasobanuye ko ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova muri teritware ya Kalehe bwarohamye kubera ko bwari bwikoreye ibintu byinshi.

Yagize ati: “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu, ubwo bwari bugeze mu gace ka Mukwidja muri teritware ya Kalehe; bwari butwaye abagenzi abagenzi bagera kuri 400 ariko nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 30.”

Ibiro bya perezida wa RDC, byasobanuye ko ubu bwato bwarohamye ubwo bwari mu ntera ya metero 700 bwerekeza ku cyambu cya Kitutu giherereye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bivuga kandi ko ubu bwato, abagenzi bari birinze ku nyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23 bahitamo kunyura iy’amazi.”

Nyuma igisirikare cya RDC, cyatangaje ko abasirikare bacyo barwanira mu mazi batabaye abantu 58 bari muri ubu bwato, babakuramo ari bazima, kandi ko bakomeje gukora ibishoboka ngo batabare abataraboneka.

Hatangiye iperereza kugira ngo bimenyekane niba koko abantu benshi n’ibicuruzwa ubu bwato bwari butwaye ari byo byateye iyi mpanuka. Guverineri Perusi yatangaje ko abafite aho bahurira n’umutekano w’ingendo zo muri Kivu bashobora gufatirwa ibihano.

             MCN.
Tags: KivuLeta ya KinshasaYitwaje M23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?