Mali yongeye gukubita u Bufaransa ahababaza ibwambura gukorera mugihugu cyabo bakoresheje Indege.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 10:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubutegetsi bwa Mali bwambuye Sosiyete y’indege ya Air France uburenganzira bwo gukorera ingendo z’indege ku butaka bw’igihugu cyabo.
Ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano zayo muri Mali.
Iyi Minisiteri mu ibaruwa yandikiye abahagarariye Air France i Bamako, yabamenyesheje ko iyi sosiyete y’indege itacyemerewe gukorera ingendo muri Mali, bijyanye no kuba uruhusha rubiyemerera rwamaze guhagarikwa.
Mali yamenyesheje Air France ko yafashe kiriya cyemezo kubera ibibazo by’umutekano muke biri mu karere ka Sahel iherereyemo, ndetse no ku cyemezo cy’iriya sosiyete cyo guhagarika by’agateganyo ingendo zayo ku butaka bwa Mali.
Air France mu minsi ishize ni bwo yari yahagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya muri Mali. Ni icyemezo cyagombaga gushirwa mu bikorwa tariki 18/08/2023.
Mali yambuye Air France kiriya cyemezo, mu gihe iki gihugu n’u Bufaransa bafitanye ibibazo bishingiye kuri Politiki.
Ni ibibazo byatangiye kuva mu mwaka ushize ubwo Mali yirukanaga ku butaka bwayo Ingabo z’u Bufaransa zari zaroherejweyo kurwanya iterabwoba.
Air France yambuwe uburenganzira bwo gukorera ingendo muri Mali nyuma y’uko na none mu kwezi gushize iki gihugu cyitandukanyije n’ururimi rw’Igifaransa rwari rusanzwe mu ndimi zikoreshwa mu buyobozi.