Leta ya Kinshasa ngoyaba yamaze kunoza umugambi wo gutera igihugu cy’u Rwanda.
Bikubiye mu itangazo Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi yashize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 06/05/2024.
Ni itangazo iyi leta yashize hanze nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu mu nkambi y’abavanwe mu byabo iri ahitwa Mugunga mu Burengerazuba bw’u Mujyi wa Goma hari harashwe ibisasu byasize bihitanye abantu barenga 15 abandi 30 barakomereka.
Iri tangazo rya leta ya Kinshasa rishinja igisirikare cy’u Rwanda kuba ari cyo cyateye biriya bisasu.
Nk’uko leta ya Kinshasa yabigaragaje, muri iryo tangazo ivuga ko biriya bisasu byatewe n’abantu bari i Kaluba muri teritware ya Masisi.
Ikavuga ko kandi ibisasu byatewe ko byari bitanu.
Itangazo rikomeza rivuga ko atari ubwa mbere igisirikare cy’u Rwanda gitera ibisasu ku butaka bwa RDC ko mu mezi atatu ashize zabikoze inshuro ninshi.
Ngo ku itariki ya 03 z’uku kwezi, RDF yarashye i Mungunga, mu gihe ku ya 07/02/2024 ho igitero cya RDF cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse ko no ku ya 22/02/2024 ibisasu by’ingabo z’u Rwanda byibasiriye agace ka Nzulo mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Goma.
Kenshi iyo perezida Félix Tshisekedi afitanye ibiganiro n’itangaza makuru akunze kugaragaza ko ashize imbere gahunda yo gukemura amakimbirane afitanye n’u Rwanda mu mahoro nk’amahirwe ya nyuma; byananirana agahitamo gushoza intambara ku Rwanda.
Iri tangazo rya Guverinoma ya Kinshasa ryashimangiye ibi rihumuriza abenegihugu bayo by’u mwihariko abakuwe mu byabo ko ingabo z’iki gihugu zigiye gukoresha imbaraga zose zibaho leta yabo ifite ngo mu rwego rwo kabarinda no kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo(Congo).
Congo kandi yateguje guha igisubizo gikwiye abo ivuga ko bagabye igitero ku gihugu cyabo.
Aha muri iritangazo yagize iti: “Leta ya Congo iri zeza abaturage bayo by’u mwihariko abavuye mu byabo ko izakoraresha ingufu zose mu rwego rwo kubarinda no kurengera ubusugire bw’igihugu cya RDC.”
Rikomeza rivuga riti: “Kubwibyo, ingamba zihutirwa zamaze gufatwa mu rwego rwo gucunga umutekano wabavuye mubyabo ndetse no kwigarurira ibice biri mu maboko y’ingabo z’u Rwanda igisubizo gikwiye kizagenerwa abibasiriye iki gihugu.”
Iri tangazo iki gihugu cyari sohoye nyuma gato y’uko cyari kimaze gutangaza ko gishobora kuva mu biganiro bya Luanda bigamije kuyunga n’u Rwanda.
MCN.