Ubutegetsi bw’i gihugu cy’u Burundi bwa kuriye inzira ku murima abenegihugu ku kibazo cya Lisansi (igitoro), iki gihugu kigize igihe cyarabuze.
Ni mu bisubizo byatanzwe na minisitiri w’intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ubwo yari mu kiganiro n’inteko ishinga mategeko y’iki gihugu cy’u Burundi.
Muri iki kiganiro minisitiri w’intebe, Gervais Ndirakobuca, yabajijwe aho leta igeze mu gushaka Lisansi (igitero), undi nawe agira ati: “Kuri icyo kibazo cya Lisansi (igitero), njyewe nta gisubizo mfite.”
Minisitiri w’intebe, Gervais Ndirakobuca yanasobanuye ko kuba iki gihugu cyaragize ibura rya lisansi, byavuye ku kuba iki gihugu cyarigeze gufatirwa ibihano n’ibihugu bihuriye mu miryango mpuzamahanga nka ONI n’indi.
Ati: “Abarundi bakwiye ku menya ko kubura Lisansi ari ingaruka zokuba iki gihugu cyarigeze gufatirwa ibihano, mu mwaka w’ 2015.”
Imyaka igiye kuba itatu u Burundi buri mu kibazo cy’ibura rya Lisansi.
Tubibutse ko iki kiganiro cyahuje Gervais Ndirakobuca n’inteko ishinga mategeko y’igihugu cy’u Burundi, yateranye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.
MCN.