Lt Col Aaron Ndayishimiye, wo mu ngabo z’u Burundi wayoboye igitero cyagabwe kuri M23 kuri uyu wa Gatanu, kikaza kugwamo abasirikare b’u Burundi benshi, abandi benshi bagafatirwa ku rugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatahukanwe mu gihugu cy’u Burundi.
Ni kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17/02/2024, bya vuzwe ko Lt Col Aaron Ndayishimiye, yageze i Bujumbura avanwe i Masisi ku rugamba urwo igisirikare cy’u Burundi gifashamo igisirikare cy’igihugu cya RDC kurwanya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko Lt Col Aaron Ndayishimiye, yari amaze iby’u mweru bi biri gusa muri RDC. Uyu musirikare yari yahawe kuyobora Batayo ya 9 yo muri TAFOC, yoherezwa i Masisi ku rwanya M23. Mbere y’uko iyi Batayo ivanwa mu Burundi yabanjye gukora imyitozo kabuhariwe ya gisirikare, bari bayikoreye mu Ntara ya Cankuzo, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, u murundi utabariza abarundi bahuye na kaga.
Akavuga ko Lt Col Aaron Ndayishimiye yari yahawe kuyobora iyo Batayo kubera ko yari azwiho ubutwari k’urugamba.
Pacifique Nininahazwe, yavuze ko Lt Col Aaron Ndayishimiye akimara kugera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko yahise atangira gukora ibitero ku ngabo za M23, ariko ibi bitero yabikoraga atabanjye kugisha i Nama ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri ibyo bice aho yavuze ko ziyobowe na Colonel Pontien Hakizimana, wa menyekanye cyane ku izina rya Mingi.
Nyuma Lt Col Aaron Ndayishimiye yaje guhabwa itegeko rivuye kwa Colonel Mingi, rimutegeka ku tongera kugaba ibitero atabiherewe uruhushya, bya vuzwe ko atubashye ko ahubwo yakomeje, ndetse ko mu bitero yagabye ku munsi w’ejo tariki ya 16/02/2024, abigabye mu birindiro bya M23 ahitwa Nyenyeri, muri teritware ya Masisi ko byarangiye haguyemo abasirikare benshi b’u Burundi abandi benshi barakomereka harimo n’abafashwe matekwa.
Mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize, yavuze ko mu gitero M23 yagabye mu birindiro byabo ahitwa Nyenyeri ko byafatiwemo abasirikare benshi b’u Burundi, abandi barapfa, ndetse ngo bafatamo n’ibikoresho byinshi by’agisirikare.
Yagize ati: “Twafashe matekwa abasirikare b’u Burundi benshi, abandi baguye ku rugamba. Sibyo byonyine kuko twabambuye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare.”
Ibi biri mu byatumye Lt Col Aaron Ndayishimiye, atahukanwa mu gihugu cy’u Burundi. Umwe mu basirikare b’u Burundi bavuganye na Pacifique Nininahazwe, yagize ati: “Aaron Ndayishimiye ashobora kuba afite indwara yo mu mutwe itazwi. Aho kongera kumuha akandi kazi kagisirikare nabanze avuzwe.”
Gusa ayo makuru akomeza avuga ko no mubusanzwe Lt Col Aaron Ndayishimiye ko yari asanzwe azwi mu manyanga menshi, ariko agakomeza guhishirwa n’u butegetsi bw’u Burundi. Harimo ko avugwa mu kwica inzira karengane no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega.
Bruce Bahanda.