Lt. Col Patrice Manirakiza, Umuyobozi wa Batayo y’u Burundi, Yapfuye Azize Intambara Ibera muri RDC
Lieutenant-Colonel Patrice Manirakiza, wari uyoboye Batayo ya 18 y’Ingabo z’u Burundi zari zoherejwe mu butumwa bwo kurwanya ihuriro rya AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24/12/2025, azize ibikomere bikomeye yari amaranye igihe.
Uyu musirikare mukuru yaguye mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital i Bujumbura, aho yari amaze ibyumweru birenga bibiri arwariye, nyuma yo gukomeretswa bikomeye mu mirwano yabereye mu gace ka Luvungi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, tariki ya 06/12/2025.
Amakuru aturuka ku bari bari kumwe na we mu mirwano avuga ko Lt. Col Manirakiza yatewe igisasu cyarashwe hifashishijwe drone, ariko kigahusha. Nyuma y’icyo gitero cya mbere, yahise asaba umurinzi we kwinjira aho yararaga kugira ngo apakire vuba ibikoresho, bategure kuva muri ibyo birindiro byari bimaze kwibasirwa.
Icyakora, mu gihe uwo musirikare yari yinjiye gupakira, Lt. Col Manirakiza yongeye guterwa igisasu cya kabiri cyamukomerekeje bikomeye. Amakuru yizewe avuga ko ari we wenyine wakomeretse muri icyo gitero, ariko ibikomere bye byari bikomeye cyane.
Ibipimo by’ubuvuzi byagaragaje ko igisasu cyamwangirije bikomeye imyanya y’imbere mu mubiri, irimo impyiko n’amara, ndetse n’amaguru, ibintu byatumye ubuzima bwe buhungabana bikomeye kugeza ashizemo umwuka.
Urupfu rwa Lt. Col Patrice Manirakiza ruje mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, imirwano igahitana ubuzima bw’abasirikare n’abasivili, bikongera impungenge ku ruhare rw’ingabo z’ibihugu by’akarere n’ingaruka z’iyi ntambara ku mutekano n’ituze by’akarere k’Ibiyaga Bigari.







